Indwara y’Ubushita bw’Inkende imaze kugaragara ku bantu 164 muri Uganda nyuma y’iminsi micye ihagaragaye, ndetse ikaba yivuganye umuntu umwe.
Mu ntangiro z’uku kwezi k’Ukwakira 2024, ni bwo indwara y’Ubushita bw’Inkende yagaragaye muri Gereza yo muri Uganda, gusa imibare y’abakomeje kuyandura ikaba ikomeje gutumbagira umunsi ku wundii, kuko hafi ya buri munsi haboneka abayanduye.
Henry Kyobe Bosa, Umukozi muri Ministreri y’Ubuzima yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua ko iyi ndwara “yishe umuntu umwe wari usanzwe anabana na virusi itera SIDA.”
Yakomeje agira ati “Imibare ikomeza kuzamuka, nko ku wa Mbere handuye abantu 11. Gusa ariko hakize 84, kandi dukomeje ingamba zo kuyirwana.”
Ni mu gihe mu baturanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iki cyorezo cy’Ubushita bw’Inkende na ho gikomeje gukaza umurego.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye z’ubuzima muri iki Gihugu cya DRC, bwerekana ko gukingira abana bari munsi y’imyaka 5 ndetse n’abageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ari wo muti wonyine wagabanya ikwirakwira ry’ubu bushita bw’inkende.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO ryatangaje ko abantu ibihumbi 42 bamaze kwandura ubushita bw’inkende, naho 1 100 bakaba bamaze kwitaba Imana bazize iyi ndwara biganjemo abo ku Mugabane wa Africa, na bo biganjemo abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10