Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’uw’iy’Iburasirazuba mu Rwanda, bahuye na mugenzi wabo w’Intara ya Kirundo mu Gihugu cy’u Burundi, kugira ngo baganire ku mubano n’imigenderanire hagati y’ibi Bihugu byigeze kugirana igitotsi mu mubano ariko ukaba ukomeje kujya ku murongo.
Guverineri Alice Kayitesi w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana w’Intara y’Iburasirazuba, bahuye na mugenzi wabo uyobora Intara ya Kirundo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022.
Aba bayobozi bari kumwe n’abandi bo mu nzego z’ibanze zo muri ibi bice bihana imbibi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, bahuriye ku Mupaka wa Nemba uhuza ibi Bihugu.
Baraganira ku gukomeza gutsimbataza umubano wigeze kumara igihe urimo igitotsi cyanatumye abatuye ibi Bihugu batagenderana nkuko byahoze.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’umwaka habaye ibindi byabaye tariki 25 Ukwakira 2021 na byo byari bigamije kubura umubano.
Ibibaye kuri iyi nshuro, bisanze umubano w’u Rwanda n’u Burundi wararushijeho kuba neza, kuko u Burundi buherutse gufungura imipaka, ubu abatuye Ibi Bihugu bisanzwe ari ibivandimwe bakaba bagenderana nta nkomyi.
Bibaye kandi nyuma y’amasaha macye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ahuye bwa mbere na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, babonaniye mu Misiri kuri uyu wa Mbere mu biganiro byigaga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RADIOTV10