Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi, ari mu Rwanda akaba yakiriwe na mugenzi we Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi, Banyankimbona Domine, yaje mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022.
Uru ruzinduko rw’akazi rw’umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi, rugamije gukomeza kubura umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda wari umaze imyaka igera kuri itanu urimo igitotsi ariko ubu ukaba uri kuzahurwa.
Uyu muyobozi wo mu nzego nkuru z’u Burundi, yatangaje ko u Rwanda n’Igihugu cye bisanzwe ari ibivandimwe kandi ko byahoze bibanye neza.
Yatangaje ko Guverinoma y’Igihugu cye yishimira uburyo iy’u Rwanda ikomeje gufasha Abarundi bari bahungiye mu Rwanda, gutahuka.
Mu minsi ishize, hagiye hagaragara abakoze ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’u Burundi babaga bari ku butaka bw’u Rwanda boherejwe mu Burundi ndetse n’ababaga bari mu Burundi boherejwe mu Rwanda
Aba bantu bagiye boherezwa hashingiwe ku masezerano y’urwego rw’ubutabera asanzwe ari hagati y’Ibihugu byombi.
Dr Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, avuga ko u Rwanda rumaze guha u Burundi abantu 19 mu gihe u Burundi bwo bumaze guha u Rwanda abantu 11.
Minisitiri Ugirashebuja, na we yavuze ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe. Ati “Ibyo dusangiye biruta ibidutanya. Twishimiye kuba umubano wacu uri gufata indi ntambwe nziza tubifashishijwemo n’abakuru b’Ibihugu byacu.”
Yakomeje avuga ko hari bimwe mu bigikenewe kuganirwaho mu rwego rw’ubutabera no kurushaho kongerera ingufu imikoranire muri uru rwego kugira ngo rukomeze kugira ingufu, bityo ko ibi biganiro bibaye byari bikenewe.
Ati “Mfite icyizere ko n’ibindi bizagerwaho mu gihe kizaza, icyo dukeneye mbere na mbere ni ugushyiraho uburyo bw’amategeko mu mikoranire y’Ubutabera.”
Abakuru b’Ibihugu byombi baherutse gutangaza ko umubano w’Ibihugu byombi wenda gusubira mu buryo kuko ibihugu byombi bifite ubushake.
RADIOTV10