Rubavu: Gitifu yafashwe yakira ruswa yahabwaga n’umuturage wari watungiye agatoki RIB

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kamwe ko mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, wafatiwe mu cyuho ari kwakira ruswa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubavu, yafashwe ari kwakira ruswa y’ibihumbi 50 Frw ubwo yayahabwaga n’umworozi bari baciye amande y’ibihumbi 150 Frw.

Izindi Nkuru

Uyu muyobozi ubu ufungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi, yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.

Tuyishime Jean Bosco uyobora Umurenge wa Gisenyi, yemeje aya makuru y’ifatwa ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubavu wari uri kwakira ruswa yahabwaga n’umworozi.

Avuga ko yakiraga ayo mafaranga

yafatiwe mu cyuho yakira ru ayahawe n’umuturage kugira ngo amurekurire inka ze zari zafatiwe mu rwuri.”

Uyu muturage wari ugiye guha ruswa uyu muyobozi, yabanje kubimenyesha RIB ubundi uru rwego ruhita ruza rumufatira mu cyuho,

Itegeko ryo kurwanya ruswa riha uburenganzira uwatse ruswa gutanga amakuru kugira ngo ubifatiwemo atabwe muri yombi kandi we ntagire icyo aryozwa kubera ko aba yafashije inzego kurwanya iki cyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru