TdRda2022: Intambara iri iwabo ntiyamuciye intege…Umunya-Ukraine yegukanye Etape 6

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Ukraine, Anatoliy Budyak ukinira TSG Cycling Team, yegukanye agace ka Gatandatu k’irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 mu gihe Manizabayo Eric yongeye kuza ku mwanya wa gatatu.

Aka gace k’iri rushanwa, kahagurutse i Musanze kerecyeza mu Mujyi wa Kigali, gafite ibilometero 152 kagaragayemo uguhangana gukomeye ndetse bamwe mu bakinnyi bari bakomeye muri iri rushanwa bakaba bamaze kurivamo ritararangira.

Izindi Nkuru

Mu barivuyemo, harimo Umunyarwanda Mugisha Samuel wagize uburwayi ndetse n’Umufaransa Axel Laurance ukinira B&B Hotels KTM wigeze no kuyobora urutonde rusange.

Agace kakinwe uyu munsi, karangiye Umunya-Ukraine Anatoliy Budyak akegukanye aho yaje akurikirwa n’Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael na we usanzwe afite izina rizwi muri Tour du Rwanda, aho bombi bakoresheje amasaha 03:35’21”.

Umunyarwanda Manizabayo Eric yongeye kuza ku mwanya wa gatatu, aho yaje nyuma ho amasegonda 05” n’aba ba mbere.

Manizabayo Eric ku munsi w’ejo hashize, na bwo yari yaje ku mwanya wa gatatu ubwo na bwo yarushwaga n’uwa mbere amasegonda 3”.

Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael yahise afata umwambaro w’umuhondo, kuko ubu ni we uyoboye urutonde rusange mu gihe umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ari Manizabayo Eric uri ku mwanya wa 10 agakurikirwa na Muhoza Eric uri ku mwanya wa 11.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru