Ingabo za EAC zamaze kwinjira muri DRC zahawe nyirantarengwa na Perezida Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yasabye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zagiyeyo mu butumwa, kurinda Abanyekongo ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula Apala, mu kiganiro yagiranye na ACTUALITE.CD.

Izindi Nkuru

Christophe Lutundula Apala yagarutse ku masezerano y’izi ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagarutse ku biganiro byahuje Perezida Félix-Antoine Tshisekedi n’impuguke za EAC zagiye i Kinshasa mu cyumweru gishize.

Lutungula yagize ati “Umukuru w’Igihugu, Félix-Antoine Tshisekedi yibukije abazitabira ubu butumwa bw’ingabo bimwe mu bibazo by’ingenzi, ko mbere na mbere baje mu nyungu z’abaturage b’umuryango (wa EAC).”

Yavuze ko Perezida Tshisekedi yibukije ko ubu butumwa buzamara amezi atandatu ashobora kuzajya yongerwa mu gihe bibaye ngombwa.

Yakomeje agira ati “Perezida kandi yashimangiye igikenewe muri ibi bikorwa bya gisirikare ko ari ukurindira umutekano abaturage no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, nanone kandi hakabaho guhuza ibikorwa n’abari muri ubu butumwa byumwihariko MONUSCO imaze iminsi iri muri ibi bikorwa.”

Yavuze ko kandi Perezida Tshisekedi yatangaje ko ashyigikiye imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Nairobi n’iy’I Luanda.

Impuguke za EAC zari i Kinshasa mu cyumweru gishize zari ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Dr Peter Mathuki, zanashyize umukono ku masezerano yemerera ingabo z’uyu muryango gutangira kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo.

Ingabo z’u Burundi zamaze kugera muri ubu butumwa, zitangaza ko aho zigeze hose hari imitwe yitwe yitwaje intwaro, abarwanyi bayo bakizwa n’amaguru.

Hasinywe amasezerano yemerera ingabo za EAC gutangira kurasa inyeshyamba

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru