Monday, September 9, 2024

Undi munyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda yafashe ikiruhuko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Austin Peter Luwano uzwi nka Uncle Austin uri mu bamaze igihe kinini mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, yafashe ikiruhuko muri uyu mwuga, avuga n’impamvu.

Uncle Austin uzwi mu biganiro by’imyidagaduro, yanyuze ku maradiyo menshi mu Rwanda arimo Radio 10 iri mu zo yabanjirijeho ikanamwubakira izina.

Muri iyi minsi ari gukora kuri Radio yitwa Power FM bivugwa ko ari n’iye ari na ho yafatiye ikiruhuko.

Mu kiganiro twanditseho inkuru nka RADIOTV10, dukesha YouTube Channel yitwa Chita Magic TV, Uncle Austin yavuze ko impamvu yafashe ikiruhuko muri uyu mwuga ari uko yari ananiwe.

Ati “Imyaka yose maze mu itangazamakuru, reka mvuge ku myaka umunani namaze kuri Kiss FM, nta mwaka nafashe ikiruhuko cy’icyumweru ngo kirangire. Ni ukuvuga ngo umwaka warangiraga iminsi y’ikiruhuko umuntu aba afite yemererwa n’amategeko, nakoreshejemo iminsi ine cyangwa itanu.”

Avuga kandi ko iyi mikorere ari yo yamuranze ku maradiyo yose yakozeho kuva muri 2007.

Ati “Ikiruhuko nafataga yabaga ari icyo kujya kwiga no gukora ibizamini nkagaruka. Rero nagira ngo nkubwire ko nari naniwe mu mutwe, wakongeraho n’ibi bibazo byari bimaze iminsi bibaho, byo gupfusha inshuti, byanduhije mu mutwe…

Mpitamo kuvuga ngo nibura ntabwo nkoreshwa nibura nanjye mfite icyo nkora, reka ngende mfate akaruhuko k’amezi nk’angahe nimbona ko naruhutse bihagije nzagaruka, nimbona ko nakomeza kwikorera ibindi nabyo bizaba.”

Uyu munyamakuru usanzwe ari n’umuhanzi akaba aherutse no kwinjira mu bucuruzi bwa resitora, avuga ko iri shoramari yinjiyemo atari ryo ritumye afata ikiruhuko mu itangazamakuru.

Gusa yizeje abakunzi be ko batazamukumbura ngo bamubure kuko afite ikiganiro azajya akora umunsi umwe mu cyumweru kuri radio bivugwa ko ari iye ya Power FM.

Uncle Austin afashe ikiruhuko mu mwuga w’itangazamakuru nyuma ya mugenzi we Nkusi Arthur banakoranye kuri Kiss FM na we watangaje ko afashe ikiruhuko kuva mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Uncle Austin ni umwe mu banyamakuru bamaze b’imyidagaduro igihe kinini mu Rwanda

RADIOTV10

Comments 1

  1. Bitegetsimana Patrick says:

    Natwe atwihere akazi se tugerageze amahirwe yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts