Ingabo z’u Burundi zamaze kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwo kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo M23 imaze iminsi ihanganye na FARDC.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za DRC muri Kivu y’Epfo, Lieutenant Marc Elongo mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP.
Yagize ati “Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, itsinda ry’ingabo z’u Burundi binjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rw’Ingabo zashyizweho n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC.”
Yakomeje avuga ko izi ngabo z’u Burundi “zigizwe n’umubare w’ingenzi” kandi ko zizakora zihabwa amabwiriza n’Igisirikare cya DRC (FARDC), aho zizaba zifite ibirindiro muri Uvira, agace gahana imbibi n’u Burundi.
Izi ngabo z’u Burundi, zifatanyije n’iza DRC, zigiye mu butumwa bwo kurandura imitwe yitwaje intwaro yose yaba ikomoka hanze ndetse n’iy’imbere muri DRC mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Umuyobozi uyoboye ibikorwa bya gisirikare byo guhashya iyi mitwe muri Kivu y’Epfo, General Ramazani Fundi yasabye Abanye-Congo kudakuka umutima ndetse no gukorana n’izi ngabo z’amahanga zaje kubafasha kubona amahoro.
Izi ngabo z’u Burundi zigiyeyo nyuma yuko muri Kamena 2022, Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bemeje iyoherezwa ry’itsinda ry’ingabo rihuriweho rikajya mu butumwa bwo gutsinsura iriya mitwe yitwaje intwaro iri mu Burasiraziba bwa Congo.
Gusa Perezida Felix Tshisekedi na Guverinoma ye bahise bagaragaza ko muri izo ngabo batifuzamo iz’u Rwanda ngo kuko ari zo zifasha umutwe wa M23 ubu ari na wo kibazo gikomeye muri kiriya Gihugu.
Perezida Kagame Paul w’u Rwanda wahakanye kenshi ko u Rwanda rudafasha M23 ahubwo ko kuba Tshisekedi akomeje gushinja u Rwanda, ari ukwihunza inshingano nk’umukuru w’Igihugu wananiwe gukemura ikibazo kireba Igihugu cye.
Perezida Kagame kandi yavuze ko ntacyo bimutwaye kuba izi ngabo za EAC zajya muri Congo hatarimo iz’u Rwanda, kuko nubundi byagombaga kuzasaba u Rwanda ubushobozi bw’amikoro, gusa akavuga ko izizajyayo zose mu gihe zazakemura ibibazo biriyo birimo n’ibyo M23 irwanira, byazaba ari byiza.
RADIOTV10