Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite imyitozo yihariye y’urugamba

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite imyitozo yihariye y’urugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare 531 mu Ngabo z’u Rwanda, barangije imyitozo bamazemo hafi umwaka ibinjiza mu itsinda ry’ingabo zihariye (Special Operations Force) aho bahuguwe byihariye ku myitozo y’urugamba, ndetse Umugaba Mukuru wa RDF akaba yabasabye guhora biteguye gukoresha ubu bumenyi igihe bahamagariwe kurinda ubusigire bw’Igihugu.

Iyi myitozo bari bamazemo amezi 11 yaberaga mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare ya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe, aho abarangije iyi myitozo barimo Abofisiye 46 ndetse n’abandi 485 bafite andi mapeti.

Umuhango wo gusoza iyi myitozo, wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganda, washimiye aba basirikare kuba barangije iyi myitozo bamazemo hafi umwaka.

Yabibukije ko ubumenyi n’imyitozo bahawe, bije gukomeza gufasha Ingabo z’u Rwanda kuzuza inshingabo zazo ndetse ko na bo ubwabo bizabafasha kuzishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Mugomba kuzakoresha imbaraga n’ubumenyi mwagaragaje mu gihe cyose muzaba muhamagariwe kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu. Mwitegure kuzuzuza ubutumwa nk’abari mu itsinda ry’ingabo zihariye.”

Muri uyu muhango kandi, abasirikare batatu bahize abandi, bahawe ibihembo, aho Captain Sam Muzayirwa ari we waje ku mwanya wa mbere, agakurikirwa na Lieutenant Moise Butati Gakwandi, mu gihe Nahemia Gakunde Kwibuka yaje ku mwanya wa gatatu.

Muri iyi myitozo y’amezi 11, aba basirikare bahawe ubuemyi mu macenga n’amayeri y’urugamba, arimo kurashisha imbunda za rutura n’intoya, ayo kurwanisha imbaraga z’umubiri, urugamba rwo mu mazi no mu kirere, ndetse no gukoresha ikarita y’inzira mu bikorwa bya gisirikare.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko ubu bumenyi bugamije gukomeza gufasha no gutegura abasirikare ba RDF kurinda ubusugire bw’Igihugu ndetse no gukomeza gutuma abagituye babaho batekanye ntacyo bikanga.

Banahawe ubumenyi bwo gukoresha ikarita mu bikorwa bya gisirikare
Ni abasirikare bagize itsinda ryihariye
Banatojwe kwambuka mu mazi
General Muganga yabasabye kwitegura kuzuza ubutumwa bahabwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Perezida Kagame yatangaje icyavuye mu kiganiro yagiranye n’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Next Post

Kuki ibitangazamakuru by’i Burayi byaruciye bikarumira ku kumanika amaboko kw’abacancuro imbere ya M23?

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki ibitangazamakuru by’i Burayi byaruciye bikarumira ku kumanika amaboko kw’abacancuro imbere ya M23?

Kuki ibitangazamakuru by’i Burayi byaruciye bikarumira ku kumanika amaboko kw’abacancuro imbere ya M23?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.