Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite imyitozo yihariye y’urugamba

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite imyitozo yihariye y’urugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare 531 mu Ngabo z’u Rwanda, barangije imyitozo bamazemo hafi umwaka ibinjiza mu itsinda ry’ingabo zihariye (Special Operations Force) aho bahuguwe byihariye ku myitozo y’urugamba, ndetse Umugaba Mukuru wa RDF akaba yabasabye guhora biteguye gukoresha ubu bumenyi igihe bahamagariwe kurinda ubusigire bw’Igihugu.

Iyi myitozo bari bamazemo amezi 11 yaberaga mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare ya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe, aho abarangije iyi myitozo barimo Abofisiye 46 ndetse n’abandi 485 bafite andi mapeti.

Umuhango wo gusoza iyi myitozo, wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganda, washimiye aba basirikare kuba barangije iyi myitozo bamazemo hafi umwaka.

Yabibukije ko ubumenyi n’imyitozo bahawe, bije gukomeza gufasha Ingabo z’u Rwanda kuzuza inshingabo zazo ndetse ko na bo ubwabo bizabafasha kuzishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Mugomba kuzakoresha imbaraga n’ubumenyi mwagaragaje mu gihe cyose muzaba muhamagariwe kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu. Mwitegure kuzuzuza ubutumwa nk’abari mu itsinda ry’ingabo zihariye.”

Muri uyu muhango kandi, abasirikare batatu bahize abandi, bahawe ibihembo, aho Captain Sam Muzayirwa ari we waje ku mwanya wa mbere, agakurikirwa na Lieutenant Moise Butati Gakwandi, mu gihe Nahemia Gakunde Kwibuka yaje ku mwanya wa gatatu.

Muri iyi myitozo y’amezi 11, aba basirikare bahawe ubuemyi mu macenga n’amayeri y’urugamba, arimo kurashisha imbunda za rutura n’intoya, ayo kurwanisha imbaraga z’umubiri, urugamba rwo mu mazi no mu kirere, ndetse no gukoresha ikarita y’inzira mu bikorwa bya gisirikare.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko ubu bumenyi bugamije gukomeza gufasha no gutegura abasirikare ba RDF kurinda ubusugire bw’Igihugu ndetse no gukomeza gutuma abagituye babaho batekanye ntacyo bikanga.

Banahawe ubumenyi bwo gukoresha ikarita mu bikorwa bya gisirikare
Ni abasirikare bagize itsinda ryihariye
Banatojwe kwambuka mu mazi
General Muganga yabasabye kwitegura kuzuza ubutumwa bahabwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − seven =

Previous Post

Perezida Kagame yatangaje icyavuye mu kiganiro yagiranye n’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Next Post

Kuki ibitangazamakuru by’i Burayi byaruciye bikarumira ku kumanika amaboko kw’abacancuro imbere ya M23?

Related Posts

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

by radiotv10
22/05/2025
0

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki ibitangazamakuru by’i Burayi byaruciye bikarumira ku kumanika amaboko kw’abacancuro imbere ya M23?

Kuki ibitangazamakuru by’i Burayi byaruciye bikarumira ku kumanika amaboko kw’abacancuro imbere ya M23?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.