Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho n’abakomeye mu nzego z’umutekano zirimo RDF n’urwego rw’Iperereza

radiotv10by radiotv10
19/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
3
Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho n’abakomeye mu nzego z’umutekano zirimo RDF n’urwego rw’Iperereza
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, byagarutse ku ruhare rwazo mu bikorwa bifitiye Igihugu akamaro kandi byihutirwa.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, nkuko tubikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mu butumwa bwatambutse kuri Twitter.

Ubu butumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda, buvuga ko kuri uyu wa Kane “Perezida Kahame yagiranye inama n’abayobozi bakuru muri RDF (Ingabo z’u Rwanda), RNP (Polisi y’u Rwanda) na NISS (Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza), baganira ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu bikorwa byihutirwa mu Gihugu.”

Inzego z’umutekano z’u Rwanda uretse kuba zicungira umutekano Abaturarwanda n’ibyabo, zikunze no kugaragara mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro, by’iterambere ryabo.

Nk’Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zigira ibikorwa ngarukagihe zikorana n’abaturage mu rwego rwo kubegera, zigatanga umusanzu mu bibazo biba bibugarije, yaba mu buzima, mu mibereho myiza ndetse no mu bikorwa remezo biba bikenewe.

Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rumaze iminsi micye runyuze mu bibazo by’ibiza byashegeshe Intara y’Iburengerazuba, bigahitana abaturare 131 biganjemo abo muri iyi Ntara, ndetse bigasiga ibikorwa byinshi byangiritse ku buryo hakenewe ingengo y’imari iremereye yo kubisana, no kongera gusubiza mu buzima busanzwe imiryango myinshi yagizweho ingaruka n’ibi biza.

Perezida Paul Kagame wayoboye iyi nama yamuhuje n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, mu cyumweru gishize yasuye ibikorwa byangiritse anaganira n’abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza, abizeza ko Leta y’u Rwanda yifatanyije na bo, kandi ko izakora ibishoboka byose kugira ngo bamwe basubire mu buzima bari basanzwe babayemo mu gihe cya vuba gishoboka.

Ubwo ibi biza byanabaga, Perezida Kagame yari yashimiye abarimo inzego z’umutekano z’u Rwanda, byumwihariko Ingabo, ku ruhare zagize mu butabazi no kurokora abari mu kaga ubwo ibi biza byabaga mu ntangiro z’uku kwezi.

Iyi nama yahuje Umukuru w’u Rwanda n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, inabaye mu gihe iki Gihugu kinamaze iminsi kiri mu bibazo n’Igihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyakunze kuvuga ko cyifuza gushoza intambara ku Rwanda.

Perezida Kagame yayoboye ibi biganiro
Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano baganiriye n’Umukuru w’u Rwanda

RADIOTV10

Comments 3

  1. Rukundo Gaston says:
    3 years ago

    Murakoze kutugezaho amakru meza

    Reply
    • Sibomana Jean Bosco says:
      3 years ago

      Byiza Cyn

      Reply
  2. Sibomana Jean Bosco says:
    3 years ago

    Byiza Cyn.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Hagaragajwe undi muvuno nyamwamba wo guhangana n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa

Next Post

IFOTO: Rusesabagina nyuma y’amezi abiri arekuwe n’ubu ibyishimo biracyasendereye mu muryango

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Rusesabagina nyuma y’amezi abiri arekuwe n’ubu ibyishimo biracyasendereye mu muryango

IFOTO: Rusesabagina nyuma y’amezi abiri arekuwe n'ubu ibyishimo biracyasendereye mu muryango

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.