Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, byagarutse ku ruhare rwazo mu bikorwa bifitiye Igihugu akamaro kandi byihutirwa.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, nkuko tubikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mu butumwa bwatambutse kuri Twitter.
Ubu butumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda, buvuga ko kuri uyu wa Kane “Perezida Kahame yagiranye inama n’abayobozi bakuru muri RDF (Ingabo z’u Rwanda), RNP (Polisi y’u Rwanda) na NISS (Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza), baganira ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu bikorwa byihutirwa mu Gihugu.”
Inzego z’umutekano z’u Rwanda uretse kuba zicungira umutekano Abaturarwanda n’ibyabo, zikunze no kugaragara mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro, by’iterambere ryabo.
Nk’Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zigira ibikorwa ngarukagihe zikorana n’abaturage mu rwego rwo kubegera, zigatanga umusanzu mu bibazo biba bibugarije, yaba mu buzima, mu mibereho myiza ndetse no mu bikorwa remezo biba bikenewe.
Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rumaze iminsi micye runyuze mu bibazo by’ibiza byashegeshe Intara y’Iburengerazuba, bigahitana abaturare 131 biganjemo abo muri iyi Ntara, ndetse bigasiga ibikorwa byinshi byangiritse ku buryo hakenewe ingengo y’imari iremereye yo kubisana, no kongera gusubiza mu buzima busanzwe imiryango myinshi yagizweho ingaruka n’ibi biza.
Perezida Paul Kagame wayoboye iyi nama yamuhuje n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, mu cyumweru gishize yasuye ibikorwa byangiritse anaganira n’abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza, abizeza ko Leta y’u Rwanda yifatanyije na bo, kandi ko izakora ibishoboka byose kugira ngo bamwe basubire mu buzima bari basanzwe babayemo mu gihe cya vuba gishoboka.
Ubwo ibi biza byanabaga, Perezida Kagame yari yashimiye abarimo inzego z’umutekano z’u Rwanda, byumwihariko Ingabo, ku ruhare zagize mu butabazi no kurokora abari mu kaga ubwo ibi biza byabaga mu ntangiro z’uku kwezi.
Iyi nama yahuje Umukuru w’u Rwanda n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, inabaye mu gihe iki Gihugu kinamaze iminsi kiri mu bibazo n’Igihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyakunze kuvuga ko cyifuza gushoza intambara ku Rwanda.
RADIOTV10
Murakoze kutugezaho amakru meza
Byiza Cyn
Byiza Cyn.