Nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ibuze itike yo kujya mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, abayobozi batandukanye mu buyobozi bw’umupira w’amaguru muri iki Gihugu, batangiye kwegura umwe ku wundi.
Nyuma ya perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Butaliyani, Gabriele Gravina, weguye kuri uyu wa Kane taliki ya 2 Mata 2026, hiyongereyeho na Gianluigi Buffon watangaje ko yeguye ku mwanya yari afite.
Buffon wahoze ari umunyezamu ukomeye, yeguye ku mwanya wo kuba umuyobozi uhagarariye ikipe (chef de délégation), umwanya yari yagiyeho muri 2023.
Uyu munyabigwi wa ruhago y’isi yanditse ku rukuta rwe rwa X ati “Kwegura ako kanya nyuma y’umukino twanganyijemo na Bosnia (1-1, penaliti 1-4) byari icyemezo gikomeye cyaturutse mu mutima wanjye. Byaje mu buryo bwihuse, nk’uko amarira n’ububabare numvaga mu mutima wanjye nabwo byaje. Nabisabwe gutegereza gato kugira ngo buri wese abanze atekereze neza. Ubu perezida Gravina amaze gufata icyemezo cyo kwegura, nanjye numvise mfite umudendezo wo gukora ibyo mbona nk’inshingano.”
Yakomeje avuga ko, nubwo yemera ko yagize uruhare rwiza mu kubaka ubumwe n’imikoranire myiza mu ikipe hamwe n’umutoza Gennaro Gattuso n’abandi bakozi, intego nyamukuru yari ugusubiza u Butaliyani mu Gikombe cy’Isi.
Ati “Ntitwabigezeho. Ni byiza ko abazasimbura baza bafite umudendezo wo guhitamo umuntu babona ukwiye uyu mwanya.”
Buffon yeguriye umunsi umwe na Gabriele Gravina wari perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Butaliyani. Nk’uko byari byitezwe kuva u Butaliyani bwabura itike, uyu muyobozi yatangaje ko yeguye kuri uyu wa Kane, nyuma y’iminsi ibiri gusa u Butaliyani busezerewe na Bosnia & Herzegovina.
Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani (Nazionale) yatsinzwe na Bosnia ku mukino wa nyuma wa kamarampaka (play off), banganya 1-1, hanyuma batsindwa kuri penaliti 4-1. Ibi byatumye u Butaliyani buzasiba Igikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu ikurikirana, nyuma yo kubura mu cya 2022 cyabereye muri Qatar n’icya 2018 cyabereye mu Burusiya.
Uzasimbura perezida wa federasiyo, wagiye kuri uyu mwanya muri 2018, azatorwa ku itariki ya 22 Kamena uyu mwaka.
Aba bayobozi ba ruhago y’u Butaliyani beguye nyuma y’igitutu kiri guturuka hirya no hino muri iki gihugu harimo na guverinoma aho bamwe mu bagize guverinoma batatinye kubanenga ku mugaragaro.
Undi ushobora kwegura ni umutoza Gennaro Gatusso nawe ukomeje kotswa igitutu.
U Butaliyani bufite ibikombe by’isi bine ariko kubona itike yo gusubira mu mikino ya nyuma bikomeje kuba ingorabahizi, mu gihe ibihugu birimo Repubulika Ndemokarasi ya Kongo yabonye itike nyuma y’imyaka 52, Irak ibona itike nyuma y’imyaka isaga 40, naho i Burayi ibihugu birimo Czech Republic byayibonye nyuma y’imyaka 20, Bosnia yasezereye u Butaliyani iri n’inyuma yabwo ku rutonde rwa FIFA yaherukaga mu gikombe cy’isi cya 2014, imyaka yari ishize isaga 12.
Iki gikombe cy’isi kizatangira kuwa 11 Kamena kirangire ku wa 19 Nyakanga 2026 gikinirwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.



Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10











