Thursday, July 16, 2026
RW|EN
FOOTBALL

Inkuru ibabaje ku wakiniye Chelsea wari wabuze nyuma y’umutingito wo muri Turkia

Inkuru ibabaje ku wakiniye Chelsea wari wabuze nyuma y’umutingito wo muri Turkia

Umunya-Ghana Christian Atsu wakiniye amakipe akomeye arimo Chelsea yo mu Bwongereza, wari warabuze nyuma yo kugwirwa n’ibyangijwe n’umutingito udasanzwe uherutse kwibasira Turkia na Syria, yabonetse yarapfuye.

Atsu, w’Imyaka 31, yakiniye Chelsea nyuma aza kwerecyeza muri New Castle United muri 2017, zo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Inkuru y’urupfu rwa Christian Atsu yatangajwe na Nana Secher, umuhagarariye (Agent) abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yariki 18 Gashyantare.

Atsu yari atuye mu mujyi witwa Hatay, ako gace kakaba ari kamwe mu twazahajwe n’umutingito uherutse kwibasira Igihugu cya Turkia ndetse na Syria, umaze guhitana abagera mu bihumbi 43.

Nyuma y’uyu mutingito, hari amakuru yigeze gusohoka avuga ko Hatayspor yabonetse afite ibikomere byinshi gusa nyuma y’umunsi umwe abari babitangaje baje kubinyomoza.

Uyu mutingito wahitanye uyu mukinnyi wa ruhago, wabaye tariki 06 Gashyantare 2023, kuva icyo gihe nyakwigendera yari agishakishwa ataraboneka.

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − two =