Inkuru ibaye impamo hagati ya kizigenza muri ruhago y’Isi Messi na PSG

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Byamaze kwemezwa ko Lionel Messi agiye gusohoka mu ikipe ya Paris Saint Germain, ndetse ko agiye kuyikinira umukino wa nyuma, nyuma y’igihe binugwanugwa ko yaba agiye kuva muri iyi kipe.

Byari biherutse kunugwanugwa ko uyu rutahizamu uyoboye ruhago ku Isi, ashobora kutazongera amasezerano ye arangira mu mpeshyi y’uyu mwaka, none byemejwe n’u mutoza wa Paris Saint Germain, Christophe Galtier.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri iki gicamunsi, yitegura umukino bazakiramo Clermont Foot, Umutoza w’Umufaransa, Christophe Galtier yemeje ko Lionel Messi, kuri uyu wa Gatandatu, ari bukine umukino we wa nyuma muri PSG.

Galtier yagize ati “Nagiriwe ubuntu bwo gutoza umukinnyi mwiza cyane w’ibihe byose, uzaba ari umukino we wa nyuma kuri sitade Parc des Princes, ndizera ko azafatwa neza cyane mu buryo bwose bushoboka, yatubereye umukinnyi w’ingenzi mu ikipe yacu muri uyu mwaka w’imikino kandi iteka yabaga ahari.”

Umukino azakinira iyi kipe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, uzaba ari uwa nyuma muri PSG, yamaze no gutwara igikombe cya Shampiyona, ubwo izaba yakiriye Clermont Foot mu mukino usoza umwaka w’imikino muri Shampiyona y’u Bufaransa (Ligue 1).

Hari amakipe atatu yatangiye kunugwanugwa ko azahita aha ikaze Lionel Messi arimo Al Hilal yo muri Arabie Saudite, Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse FC Barcelone yo muri Espagne yari yanavuyemo ubwo yajyaga muri PSG.

Ikizwi ubu ni uko Messi umaze kwegukana ibikombe 2 bya Shampiyona y’u Bufaransa, azava muri iyi kipe, ibarizwa i Paris, mu murwa mukuru w’iki Gihugu.

Umwaka wa kabiri wa Lionel Messi muri PSG wagenze neza dore ko mu mikino 31 ya Shampiyona, yatsinzemo ibitego 16 ndetse atanga n’imipira 16 yavuyemo ibindi bitego, aho ashobora gusoza uyu mwaka w’imikino ari we utanze imipira myinshi yabyaye ibitego, bitandukanye n’umwaka we wa mbere mu Bufaransa, aho yatsinze ibitego 6 gusa.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru