Umusesenguzi ahishuye impamvu ibiganiro ku bya Congo byitabiriwe n’Abaperezida babiri gusa abandi bagahagararirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Gatatu, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinona z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bongeye guhurira mu Nama idasanzwe, yitabiriwe n’Abaperezida babiri gusa muri barindwi bagombaga kuyizamo, ariko bakohereza ababahagararira. Umusesenguzi yagaragaje igishobora kuba cyabiteye.

Ni Inteko idasanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, yateraniye i Bujumbura kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023.

Izindi Nkuru

Iyi Nteko idasanzwe, ibaye mu gihe hashize imyaka ibiri hari ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byanatumye umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda uzamo igitotsi.

Gusa iyi nteko idasanzwe ya EAC, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu babiri gusa muri barindwi b’Ibihugu bigize uyu Muryango, kuko abandi bohereje abahagararira, barimo na Minisititi w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edourad Ngirente.

Muri Gashyantare uyu mwaka, hari hateranye indi Nteko yahuje Abakuru b’Ibihugu basuzumaga aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Itandukaniro n’inshuro ya mbere, hari Abakuru b’Ibihugu 6 muri 7 bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, barimo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Icyakora kuri iyi nshuro ubwo hateranaga iyi Nteko idasanzwe ya 21, hari Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’uwa Kenya, William Ruto, mu gihe abandi bohereje intumwa.

Izi ntuma zirimo na Dr Edouard Ngirente wagiye uhagarariye Perezida Kagame ndetse na Shibangu Serges wagiye nk’intumwa idasanzwe ya Perezida Tshisekedi. Ibi bivuze ko Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama idasanzwe ku rugero rwa 28.5%.

Alex Nizeyinama, umuhanga muri politike mpuzamahanga yagize icyo abivugaho. Ati “Hari uko kurambirwa guhora mu bintu bidahinduka, ariko hari no gufasha umuntu ubona udafite ubushake. Ikibazo bigaho ni icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko ntibatinya kugaragaza ko ibikorwa byose ntacyo bibabwiye. Ubona bisa n’aho abantu bategereje kureba ibizaba nyuma y’amatora. DRC yamaze kwerekana ko itagishaka ingabo z’akarere, ahubwo ngo ishaka iza SADC, ibyo ubwabyo ntibyabura guca Abakuru b’Ibihugu intege.”

Usibye raporo z’imiryango imwe ivuga ku ngaruka z’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa; imiryano y’igisilikare cya Congo n’abarwanyi ba M23 yacishije macye.

Ingabo z’akarere zafashe bimwe mu bice byari byarafashwe n’abarwanyi b’uyu mutwe wa M23. Icyakora ibinyamakuru bivuga ko Perezida Tshisekedi ashinja izo ngabo gukorana n’uwo mutwe bita umwanzi.

Nihatagira igihinduka; ingabo z’akarere zizasubira mu Bihugu byazo, zisimburwe n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo SADC.

Perezida Ndayishimiye ubwo yitabiraga iyi nama
Na William Ruto
Dr Ngirente
Visi Perezida wa Tanzania, DR. PHILIP ISDOR MPANGO
Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani, Dr Barnaba Marial Benjamin ni we waje ahagarariye Salva Kiir
Rebecca Alitwala Kadaga yaje ahagarariye Museveni
Tshisekedi yohereje Antipas Mbusa Nyamwisi

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru