Bwa mbere uwagaragayeho ibiterasoni byavugishije benshi asobanuye ibitaramenyekanye n’ikibyihishe inyuma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwahoze ari umukozi w’Akarere ka Nyamagabe, wagaragaye mushusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yatumye afungwa akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, ubu akaba yarafunguwe by’agateganyo, bwa mbere yabivuzeho birambuye, anagaruka ku cyo avuga ko cyari kibyihishe inyuma.

Edouard Murindababisha wahoze ari Data Manager (ushinzwe kubika amakuru mu ikoranabuhanga) w’Akarere ka Nyamagabe, yatawe muri yombi mu ntangiro za Mata 2023, nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza ari mu kabari ameze nk’uri gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa wari umwicayeho.

Izindi Nkuru

Yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, gihanwa n’ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).”

Mu cyumweru gishize, tariki 22 Gicurasi 2023, uyu mugabo yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuburanishije mu rubanza rw’ubujurire ku cyemezo yari yafatiwe cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Nyuma yo gufungurwa, yaganiriye n’ikinyamakuru Umuseke, akibwira impamvu zatumye afungurwa, ari uko Urukiko rwasanze amashusho yari yashingiweho aregwa, atari ay’umwimerere.

Yavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza umukobwa wagaragaye mu mashusho bameze nk’abari gusambana, ndetse n’uwayafashe, n’uwayatangaje bwa mbere, bituma Urukiko rutesha agaciro iriya Videwo yasakaye.

Nanone kandi ngo umutangabuhamya washinjaga uregwa, yavuze ko atari yibereye ahafatiwe ariya mashusho yari nk’ikimenyetso cy’ibanze cyatumye uyu mugabo ajyanwa mu nkiko.

Murindababisha wumvikana nk’uhakana ko ibyagaragaye muri ariya mashusho bitabayeho, yavuze ko iriya videwo yakorewe amakabyankuru, hagamijwe kumuharabika.

Avuga ko byari umugambi w’umwe mu bayobozi mu nzego z’ibaze mu Karere ka Musanze washatse kumuvutsa amahirwe y’isoko yari yatsindiye.

Yagize ati “Byose niho byagiye bituruka kuko na wa munsi bamfashe tariki ya 6 (Mata), nari mfite kujya kubahugura tariki ya 8. Bakoze ibishoboka byose bamfata mbere y’uko njyayo.”

Avuga ko ariya mashusho yafatiwe mu kabari gaherereye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ubwo yari agiye gushaka ifunguro muri resitora mu mujyi rwagati, ariko agasanga ritaboneka, ari bwo yahise ajya muri kariya kabari kureba ko yabona icyo kurya.

Uyu mugabo avuga ko adasanzwe anywa n’inzoga, ndetse ko no muri ako kabari atari yagiyemo kunywa ahubwo ko yari yagiye kuhafatira ifunguro, ubundi akanaka icyo kurimanuza, ku buryo akeka ko hari icyo bamuvangiyemo.

Mu mvugo idatomora niba yemera ibigaragara muri ariya mashusho byarabayeho cyangwa bitarabayeho, yagize ati “Kuvuga ngo sibyo bisa nk’aho biba bigoranye. Niba umuntu agiye ahantu agiye kurya, warangiza kurya, wakwaka akantu ko kurenza ku biryo, wibaza niba batarashyizemo ibindi bintu.”

Edouard Murindababisha avuga ko ibyamubayeho byose hari abari babyihishe inyuma, ndetse ko n’amashusho yasakaye atari ay’ukuri, agasaba abantu kujya bitondera ayo babonye yose, ahubwo bagashyiramo inyurabwenge.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru