Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

radiotv10by radiotv10
28/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, urashimira ubuvugizi wakorewe bwatumye umubyeyi wawo wari umaze igihe arembeye mu rugo kubera kubura ubushobozi bwo kujya kwivuza ibihaha, ubu akaba yarakize nyuma yo kujya kuvurirwa muri CHUK.

Uyu mubyeyi witwa Niyigena Leonile wo mu Mudugudu w’Icyiri mu Kagari ka Cyarwanda mu Murenge wa Tumba, muri Nyakanga (07) uyu mwaka, yari yabwiye RADIOTV10 ko uburwayi bw’ibihaha bumurembeje kandi akaba yarabuze ubushobozi bwo kwivuza.

Uyu mubyeyi wavugaga ko Ibitaro Bikuru bya Kaminuza CHUB byari byamwohereje kujya kwivuriza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, ariko abura ubushobozi, afata icyemezo cyo kuguma mu rugo, nubwo yabonaga biri gutuma asatira urupfu.

Avuga ko nyuma yo gukorerwa ubuvugizi n’iki gitangazamakuru, yoherejwe kuvurirwa muri CHUK ndetse ubu akaba yarakize neza, n’imbaraga zikaba zaragarutse.

Ati “Ku bufasha bw’ubuvugizi ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ku bufasha bwihuse bwo kubona ubuvuzi. Nari maze kwiheba kubera uburwayi bwanjye, ariko ubu ndi kwiyongera, ndumva neza kandi nshoboye gukora imirimo yanjye ya buri munsi. Ntabwo nari kubona ubuvuzi nta bufasha bwanyu.”

Uyu mubyeyi avuga ko yari yaramaze kwiheba kubera uburwayi bwe yabonaga ko atazakira, ariko  nyuma y’ubuvugizi akorewe, Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwahise bumufasha ajya kwivuza arakira.

Abaturanyi n’umuryango we bagaragaje ko bishimiye cyane ko uyu mubyeyi yabashije kubona ubuvuzi

Umwe ati “Kuba yarafashijwe ni iby’agaciro. Twishimiye ko itangazamakuru ryadufashije kubona ubufasha. Nk’umuryango utishoboye, kubona uko  yivuza byadushimishije cyane kuko  nta bushobozi uyu muryango ufite bwo kuba yari kwivuza, none ubu ameze neza yarakize.”

Uyu muryango wari uherutse gutabaza
Niyigena Leonile ubu arabasha gukora uturimo two mu rugo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Next Post

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.