Inkuru nziza ku Banyarwanda ijyanye n’ibiciro by’ibiribwa bitunze benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro (VAT/TVA) kuri Kawunga n’Umuceri, bisanzwe biri mu biribwa bikenerwa n’Abanyarwanda benshi, mu rwego rwo gutuma ibiciro byabyo byorohera bose, ndetse hanatanganzwa ibiciro ntarengwa ku bindi biribwa.

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023.

Izindi Nkuru

Iyi Minisiteri ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku bugenzuzi bwakozwe mu masoko atandukanye hirya no hino mu Gihugu, ryagaragaje ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa mu buryo bukabije bagamije kubona inyungu y’umurengera.

Iri tangazo rivuga ko nyuma y’isesengura ryakozwe ku mpamvu zituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yagiranye ibiganiro n’izindi nzego za Leta n’iz’abikorera ku cyakorwa.

Rigakomeza rigira riti “MINICOM iramenyesha Abanyarwanda bose ko umusoro ku nyongera-gaciro (VAT) ku ifu y’ibigori n’umuceri, utagomba gucibwa.”

Rikomeza rigaragaza uko ibiciro bizahita bimera, aho ikilo cy’ibigori bihunguye kizajya kugura 500 Frw, naho icy’ifu yabyo (Kawunga), kizajya kigura 800 Frw.

Naho ku muceri, ikilo cy’umuceri w’intete ngufi uzwi nka Kigori, kizajya kigura 820 Frw, naho umuceri w’intete ndende ukazajya ugura 850 Frw, mu gihe ikilo cy’umuceri wa Basmati cyo kitagomba kurenza amafaranga 1 455 Frw.

Naho ku biciro by’ibirayi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yagaragaje ko uko bigenda bitandukana bitewe n’ubwoko bwabyo, aho nta birayi bizageza mu mafaranga 500 Frw ku kilo.

RADIOTV10

Comments 3

  1. Muhawenayo says:

    Muraho mdabashimiye nibuwitwa muhawenayo ndabakunda cyane dufite igihugu kiyobowe na demukalasi kagame oyeeeee ubu ngiye kongera guhahira umuryango wanjye umuceli Koko bizatangira kubahirizwa ryari? Ko ibyishimo byandenze

    Reke mbatume mutubarize isukalo gaze amavuya ibishyimbo kbs mwubahwe

  2. Itangishaka Maurice says:

    cyakoze twishimiye iryo vugurura kbs hano niho tuba twemereye byanyabyo ko leta yacu idu tekerezaho ubundi kuri buri kintu jyi kenerwa cyane hajyiye hajyaho igiciro ntarengwa gs twishimiye iryo manuka ryibiciro kwisoko

  3. RUGAMBA Rafiki says:

    Turushijeho gukomeza kunyurwa niryo gabanuka ry’ibiciro by’ibyo biribwa Ku isoko, gusa twakomeza gusaba minister w’ubucuruzi n’inganda ko yatuvuganira kubiribwa bikurikira:
    1. Amavuta
    2. Isukari
    3. Ibishyimbo
    4. Amakara
    Ibi nabyo ibiciro byabyo bikomeje kuzamurwa muburyo bukabije.
    Murakoza!!!!

Leave a Reply to RUGAMBA Rafiki Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru