Inkuru y’agahinda kadasanzwe y’impanuka y’ubwato bwarimo batanu barimo uruhinja rwavutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu babiri baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu mu gace ko mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bari kumwe n’umubyeyi wari uvuye kubyara, mu gihe uruhinja yari avuye kubyara rwaburiwe irengero.

Ubu bwato bwarohamye bwari butwaye abantu batanu, barimo umugore n’umugabo we, babukoresheje ubwo bari bavuye ku Bitaro kubyara, abana babiri barimo n’uruhinja rw’iminsi irindwi (7) ndetse n’umubyeyi w’uyu mugabo.

Izindi Nkuru

Aba bantu babiri bahise bamenyekana ko bitabye Imana, ni umugore w’imyaka 51 usanzwe ari umubyeyi w’umugabo, n’umwuzukuru we wari ufite imyaka ibiri n’igice, mu gihe umugore wari uvuye kubyara, yarokokanye n’umugabo we, babashije koga mu mazi, bakavamo.

Muri iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri, uruhinja rw’iminsi irindwi rwari ruvanywe kwa muganga, rwo rwaburiwe irengero.

Amakuru ava muri aka gace, avuga ko uyu muryango w’abantu batanu, bari bavuye ku Bitaro bya Kibuye, bagahitamo kunyura inzira y’amazi, ari bwo bakoreshaga ubwato bw’ibiti, bujaza guhura n’umuyaga mwinshi ubwo bwendaga kugera ku nkombe.

Amakuru y’iyi mpanuka kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mataba, Ngendo Fabien, wavuze ko nubwo ubu bwato bwarimo abantu batanu, hamaze kuboneka imibiri ibiri, mu gihe uruhinja rw’iminsi irindwi rwaburiye irengero.

Yagize ati Ntabwo turarubona, turi kumwe n’inzego z’umutekano ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bari kudufasha gushakisha.

Abatuye muri aka gace bari mu gahinda gakomeye (Photo/Igihe)

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kwizera fidele says:

    Uwo mubyeyi turamwihanganishije gusa urwo ruhinja rushakwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru