Igisubizo kitavugwaho rumwe cy’inzego ku giteye impungenge cyagaragaye mu bizamini bya Leta

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bahanga mu burezi baravuga ko kuba nta kigo cy’ishuri cyo mu burezi bw’ibanze [Twelve Years Basic Education] cyaje ku rutonde rw’ibigo byatsindishije neza ku rwego rw’Igihugu, ari ikibazo gikwiye gutuma inzego z’uburezi zikebuka, mu gihe zo zivuga ko ibyo zitajya zibyitaho.

Muri iki cyumweru, Minisiteri y’Uburezi, yashyize hanze ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, basoje mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Izindi Nkuru

Uyu muhango wanagaragarijwemo urutonde rw’ibigo byigagamo abana babaye indashyikirwa, byo mu bice byose by’Igihugu, ariko bitagaragayemo ishuri na rimwe ryo mu burezi bw’ibanze buzwi nka ‘Twelve Years Basic Education’.

Bamwe mu bahanga mu by’uburezi bavuga ko ibi ari ikibazo gikomeye, kuba mu bana batsinze neza batagaragaramo abiga muri aya mashuri yigamo abana benshi b’u Rwanda, yanashyiriweho gufasha Abana b’Igihugu bose kugerwaho n’uburezi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri n’Ibizamini (NESA), Dr Bernard Bahati avuga ko iyo bahemba ibi bigo byatsindishije kurusha ibindi, batajya bareba ubwoko bwabyo.

Ati “Twebwe iyo dutanga ibihembo, tureba amanota abana bagize, tukareba n’ishuri baturutseho. Ntabwo dukurikriana ngo tujye kureba status niba ari Nine Years cyangwa atari yo, niba ari private [ayigenda], twe tureba abana batsinze.”

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Joyce Mukarugwiza, avuga ko byaba biteye impungenge, mu gihe inzego z’uburezi zitajya zikora isesengura ngo zirebe ayo mashuri, ngo zirebe ko amashuri yose yaba ari gutanga uburezi bufite ireme.

Ati “Ni ikibazo kuba batabizi, ariko barabizi ni uko babiciye ku ruhande badashaka kubitangaza. Gusa bibaye batanabizi nk’uko babivuga, byaba ari ikibazo gikomeye kuko ntabwo dutegereje ko Minisitiri azaba ari uwize aba ku ishuri.”

Uyu muhanga mu by’uburezi, avuga ko mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yashyize uburezi kuri bose, hakwiye no gutekerezwa ko abana babwigamo ari bo Rwanda rw’ejo, bityo ko bakwiye gukurikiranwa imitsindire yabo.

Ati “Ni bo bategerejwemo abayobozi b’ejo, ni yo mpamvu bakwiye kwitabwaho hakarebwa impamvu badatsinda nk’abandi.”

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kohereza abana babo muri aya mashuri yo muri ‘Twelve Years Basic Education’ ari amaburakindi, kuko n’uwiswe ko atsinze agarukira ku mwamba.

Bavuga kandi ko iyo bagereranyije ubumenyi bayakuramo n’ubw’abiga mu bindi bigo bigamo bacumbikiwa, harimo icyunyuranyo kinini, bagatekereza ko biterwa n’uko abigamo ari ababa bagize amanota adafatika kandi n’imyigishirize yaho ikaba iri hasi.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Comments 9

  1. Pacifique says:

    Sinemeranya n’uvuga ko imyigishirize yo muri nine na tuelve years basic education iri hasi. Bariya bana conditions bigamo ziragoye kuri bamwe na bamwe, hari abatabona umwanya uhagije wo gusubira mu masomo bitewe n’urugendo bakora ndetse n’imirimo bakora bageze mu ngo z’iwabo. Mu gihe abiga bacumbikirwa babona umwanya uhagije wo gusubira mu masomo.

  2. IZABAYO Dominique says:

    Nibyo koko muri 9 & 12 years basic education bakwiye kwitabwaho cyane kuko biragaragara ko bakomeje kudindira bityo bakanazadindiza igihugu mu iterambere.
    Murakoze.

  3. TUYISHIME Fidèle says:

    Nabaye Umwarimu muri 12YBE imyaka 5, Sinemeranya n’uvuga ko imyigishirize yo muri 9&12YBE iri hasi, bariya bana bariga neza nk’ Abandi ariko iyo batashye bahura na byinshi bibatwara nka 50% y’ ibyo baba bigishijwe, Bariya bana conditions bigamo ziragoye kuri bamwe na bamwe, hari abatabona umwanya uhagije wo gusubira mu masomo bitewe n’urugendo bakora ndetse n’imirimo bakora bageze mu ngo z’iwabo, inzara, Ababatereta, betting no kunyura mu isoko buri Munsi. Mu gihe abiga bacumbikirwa babona umwanya uhagije wo gusubira mu masomo.

    Bariya bana ahubwo ni Abahanga. SETU

  4. Angélique says:

    Abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 &12 nta kibazo cy’imyigire n’imyigishirize bafite , kuko bafite abarimu b’intyoza n’imfashanyigisho zirahari. Ahubwo igitera imitsindire micye ugereranije nabiga bacumbikirwa ni uko baba bajonjowe . Abahanga bose boherezwa mu bigo bigamo bacumbikirwa abasigaye nibo biga muri ayo mashuri . Ikindi gikomeye gituba badatsinda ku manota yo hejuru nka bagenzi babo ni ibibazo bitandukanye bahura nabyo iyo batashye bavuye ku ishuri navuga: urugendo rurerure , kubura umwanya wo gusubiramo amasomo, imirimo yo mu rugo, kutagira amatara mu ngo zabo,ibishuko,…

  5. Tugendeye kumyigire ya 9&12 basic education ,abana bigamo ntibabona umwanya rwose kuko umwana ntitataha ngwabure gukora umurimo y’iwabo
    Naho baramabuye kuba baba babashije nogusubiza biriya baba bize bazi nubwenge ugereranyije nabandi ukuntu biga👩‍🎓

  6. Theos says:

    Hhhhhhh erega simfe na 9&12 YBE, nonese hari uwo bwo mwari mwumva wavuye muri primary public akaza muri top 10? Yemwe no muri top100 sinzi.
    Wasangaga n’igihe bagaragazaga ibigo, wasangaga hafi 100% ari ibya public biri inyuma. Wanasanga ariyo mpamvu babikuyeho.
    Ababishinzwe bagakwiye kubivugutira umuti rwose.

  7. Nge ni umwarimu muri 12 yrs Ntago nemeranya nuwo muhanga uvuga ko Aya MASHURI yacu adatanga uburezi bufite ireme Kuko abarimu bigisha boarding school twariganye ahubwo ikibazo gihari aba bana bacu bahura nibibazo bikomeye bituma ibyo bize Batabifata rero no kuba bagerageza gutsinda ni abahanga.
    Ubuse umwana azataha ajye muri beeting Abandi bakajya mu mirimo yo murugo abandi bakarara kuri za téléphone …. rero hari impamvu nyinshi zituma badatsinda ahubwo abahanga cg leta ikore ubushakashatsi barebe ikibitera gusa twebwe iwacu turatsinda nikimenyinenyi uwacu wagize ayambere yarujuje 54/54 Kandi hatsinzwe 2gusa.

  8. 1. Nigute aya mashuri yaza imbere ahabwa abana bagize amanota ya nyuma?
    2. Aba bana nta mwanya wo gusubiramo bagira kubera urugendo rurerure, kunyagirwa bataha, Gukora imirimo myinshi batashye……..
    3. Aya mashuri yaratereranywe kuko nta mwana w’umuyobozi guhera kuri SE w’akagari uyigamo
    4. Wowe uvuga imyigishirize yo muri 12Y iri hasi ibyo uvuga ntabyo uzi iturize

  9. Ahubwo se Aho bariya Bana atarabahanga nihehe? Ariko uzafate nomunzego za l’ETA muri rusange,kukise bamenyako bagitifu bagomba guhabwa déplacement ? Sukugirango buzuze neza inshingano bahawe? Nonese Ubu umwana azakora urugendo agere kw, ishuri ananiwe mugutaha agere murugo ananiwe ubwose yakwigana stress ( umunaniro) agafata? Noneho ongeraho ibibazo byo mungo baba bavukamo ( imibanire y, ababyeyi bikigihe?) Mugihe uwiga abayo we ibyo byose ntibimugeraho kuko icye n,ukubyuka agakaraba agasamura agasubira mumasomo ye,ndetse niyo murugo habaye ibyago barabimuhisha kugirango bitamubuza kwiga akazabimenya mukiruhuko atashye gusa! N,ibindi n, ibindi! Ubwo se umuntu yaziga gute Koko? ahubwo bariya Bana bar,amabuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru