Ibyavuye mu biganiro byahuje Rayon, Al Hilal na CAF byamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports, ubwa Al Hilal Benghazi, n’ubwa CAF, byavuyemo icyifuzo gishobora gutuma amatariki yagombaga kuzaberaho imikino yari yatangajwe, ahinduka.

Ni nyuma y’uko umukino wari kuzahuza Rayon Sport na Al Hilal Benghazi kuri uyu wa Gatanu, usubitswe igitaraganya kubera ibiza biri muri Libya, bikemezwa ko imikino yose izabera mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Ibi biganiro byabereye i Benghazi kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2023, byarimo ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe naPerezida wayo, Uwayezu Jean Fidel, ubwa Al Hilal Benghazi, Komiseri wari kuzayobora umukino wari kuzaba ku Gatanu, ndetse n’umusifuzi wa kane w’uyu mukino.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, avuga ko ibi biganiro, byari bigamije gusuzumira hamwe amatariki yari yatanzwe n’iyi kipe ko ari yo yazakinirwaho imikino yombi, aho uwa mbere uzakirwa na Al Hilal Benghazi wari kuzaba tariki 30 Nzeri, naho uwo kwishyura uzakirwa na Rayon ukaba wari kuzaba tariki 07 Ukwakira.

Muri ibi biganiro, CAF yamenyesheje amakipe yombi ko amatariki yifujwe na Rayon Sports ari aya kure kuko yagongana n’igihe hazatangarizwa amakipe yazamutse mu kindi cyiciro kuko azamenyekana tariki 05 Ukwakira 2023, bityo ko bagomba kuyahindura.

Uwayezu ati “Badusabye ko twagerageza tukigize imbere ikikino […] twabahaye ibindi byifuzo ko twifuza ko noneho imikino yahinduka ku buryo bukurikira, kuri 23/09 hakaba uwo mukino wa mbere, noneho umukino wo kwishyura wari kuzaba tariki 07, ukazaba tariki 30/09.”

Avuga ko iki cyifuzo na cyo kigomba gusuzumwa n’ubuyobozi bw’ikipe ya Al Hilal Benghazi, ubundi bwacyemera, amakipe yombi akagishyikiriza CAF, ari na yo izafata umwanzuro wa nyuma.

Rayon Sports yaraye ikoze imyitozo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru