Inkuru y’akababaro ku wakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyikazi w’umupira w’amaguru wakiniye ikipe y’Igihugu y’abagore Amavubi, Aline Vumilia yitabye Imana ari kubyara ndetse n’uruhinja ruhita rwitaba Imana.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, ko Aline Vumilia yitabye Imana ari kubyara, akaba yaguye mu bitaro yari yagiye kubyariramo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari anatuye.

Izindi Nkuru

Vumilia wakiniye amakipe anyuranye arimo AS Kigali y’abagore (AS Kigali WFC) ndetse na Kabuye WFC, anazwi mu ikipe y’Igihugu y’abagore.

Yari amaze iminsi atuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari anasanzwe afite umuryango akomokaho, ari na ho yitabiye Imana we n’uruhinja yari ari kubyara.

Akomoka kandi mu muryango wavuyemo abakanyujijeho muri ruhago mu Rwanda, aho afitanye isano na Mwemere Ngirinshuti ufite izina rikomeye mu mateka ya ruhago y’u Rwanda.

Aline Vumilia kandi, ni umuvandimwe wa nyakwigendera Kitumaine Diane, na we wakinnye umupira w’amaguru, akaba na we yaritabye Imana muri 2019.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru