Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru y’incamugongo ku Mupasiteri wari ukunzwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/06/2023
in MU RWANDA
1
Inkuru y’incamugongo ku Mupasiteri wari ukunzwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi w’Imana, Pasiteri Niyonshuti Theogene wari mu bigisha ijambo ry’Imana bakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabiye Imana muri Uganda, azize impanuka ikomeye, aho we n’abo bari kumwe mu modoka bagonzwe na bus.

Amakuru yageze kuri RADIOTV10 mu masaha akuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023, avuga ko Pasiteri Theogene yitabye Imana azize impanuka y’imodoka, aho yari yagiye mu ruzinduko rwe bwite muri Uganda.

Uwaduhaye amakuru, yavuze ko Pasiteri Theogene yari yagiye muri Uganda, kuzana abashyitsi bari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America, bari baje kumusura iwe.

Uyu waduhaye amakuru, avuga kandi ko Theogene yari yajyanye n’umuhanzi Ntezimana Donat, ari na we warokotse muri iyi mpanuka.

Avuga ko iyi mpanuka yabereye ahitwa Kabare, ubwo Theogene n’abo bashyitsi bagarukaga mu Rwanda, bagera hariya i Kabare, bakagongwa n’imodoka nini (Bus) itwara abagenzi, ikabagonga, ndetse igahita ibagwa hejuru.

Ubwo iyi modoka yabagwaga, hejuru, ngo haje indi modoka yo kuyikuraho, ariko yayizamura, yagera hejuru, ikagwa ikongera ikagwa kuri iyi modoka bari barimo.

Umwe mu nshuti za hafi za Pasiteri Theogene, avuga ko muri iki cyumweru bari bagiye gusengana, ndetse hakabaho iyerekwa ko Imana ihaye umuterankunga abana ba Theogene, ariko ntibasobanukirwe neza ibyo Imana yari ivuze.

Uyu wavugaga iby’iri yerekwa, yagize ati “Urumva Imana yashakaga kuvuga ko Pasiteri Theogene agiye kwitahira ko abana be batazabura uzabitaho, ariko twe ntitubimenye.”

Hari amakuru avuga kandi ko umugore wa Pasiteri Theogene, ndetse n’izindi nshuti za hafi, bahise berecyeza muri Uganda, ahabereye iyi mpanuka, ndetse bakaba bahageze, aho umugore wa nyakwigendera, yahise anagira ikibazo cy’ihungabana.

Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR ryasengeragamo Pasiteri Theogene Niyonshuti, na bwo bwemeje inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera, aho Umuvugizi w’iri Torero, yavuze ko yitabye Imana.

Uyu Muvugizi wa ADEPR yagize “Nubwo bitaratangazwa ku mugaragaro, ariko twamenye ko Pasiteri Theogene yitabye Imana azize impanuka ubwo yavaga mu gihugu cya Uganda.”

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Sebushari says:
    2 years ago

    Manaweeee

    Reply

Leave a Reply to Sebushari Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Haravugwa icyemezo cyumvikana nk’agahomamunwa cyakurikiye ibiteye agahinda byabaye ku mukobwa

Next Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Igihugu RDF yakoreyemo ibikorwa by’indashyikirwa

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Igihugu RDF yakoreyemo ibikorwa by’indashyikirwa

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Igihugu RDF yakoreyemo ibikorwa by’indashyikirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.