Perezida Kagame yageneye ubutumwa Igihugu RDF yakoreyemo ibikorwa by’indashyikirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yashimiye Perezida wa Mozambique, n’abaturage b’iki Gihugu, ku bw’igikorwa cyo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi bahungabanyaga umutekano w’iki Gihugu, batsinsuwe n’ubutumwa burimo Ingabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Nshimiye umuvandimwe wanjye Perezida Filipe Nyusi n’Abanya-Mozambique, ku bwo gushyira mu bikorwa byuzuye kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe, abahoze ari abarwanyi ba Renamo.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko ibi “bigaragaza intambwe nziza yo gushyira mu bikorwa inzira yo gushaka amahoro muri Mozambique.”

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko atabashije kuba ari muri Mozambique uyu munsi ubwo hakorwaga iki gikorwa kigamije kugarura amahoro muri iki Gihugu, ariko ko yifuriza Perezida Nyusi ndetse n’Abanya-Mozambique, gukomeza kugira ibyiza.

Igihugu cya Mozambique cyari cyarazengerejwe n’ibibazo by’umutekano, cyatangiye kubona amahoro, nyuma y’uko inzego z’umutekano z’u Rwanda zajyagayo mu butumwa by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Nyakanga 2021.

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, yagarutse ku ishusho y’uko ibi bibazo by’umutekano mucye muri Mozambique, biri gukemuka.

Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Navuga ko nka 80% y’ikibazo byakemutse, naho 20% bishobora kuba bito cyangwa binini bitewe n’umubare w’ibigikenewe gushyirwa ku murongo.”

Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko abaturage bari baravanywe mu byabo n’imitwe y’iterabwoba, basubiye mu ngo zabo, ndetse n’ibigo cy’ubucuruzi bikomeye, bikaba biri gusubukura ibikorwa byabyo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru