Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi n’Umunyapolitiki Bobi Wine yafashe indi ntera

radiotv10by radiotv10
06/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi n’Umunyapolitiki Bobi Wine yafashe indi ntera
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, bakomeje guterana amagambo, aho noneho Muhoozi yavuze ko arambiwe, asaba Polisi guta muri yombi uyu munyapolitiki, ubundi ikamumushyikiriza.

Ni mu butumwa bakomeje gusubizanya ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakunze kunenga uyu munyapoliriki Bobi Wine wanigeze guhangana na se mu matora y’Umukuru w’Igihugu, akanamukurikira mu majwi.

Mu butumwa bagiye basubizanya ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Gen Muhoozi na Bobi Wine, bacyocyoranye, aho bageze n’aho bakoresha ururimi rumwe rukoreshwa muri Uganda, rw’Ikinyankole.

Gen. Muhoozi ukunze kwita Bobi Wine Kabobi, yagize ati “Na we arabizi ko umuntu wakomeje kumundida ari Data [avuga Museveni] iyo Muzehe ataza kuba ahari, ubu mba naragukase umutwe.”

Mu kumusubiza, Bobi Wine, yagize ati “Iterabwoba nshyirwaho n’umuhungu wa Museveni akaba anakuriye igisirikare cya Uganda, ntabwo ari ikintu nshobora guha agaciro, cyane ko hari n’abandi benshi yishe we na se, kandi nanakurikije inshuro nyinshi banabigerageje kuri njye.”

Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko adashobota gucibwa intege n’uku guterwa ubwoba n’ubutegetsi bwa Uganda. Ati “Isi yose irabireba.”

General Muhoozi Kainerugaba yahise amusubiza agira ati “Yego nyine ndi umuhungu wa Museveni, ariko se wowe uri umuhungu wa nde? […] Ngaho byuka mbere yuko nkwivugana, utwishyure amafaranga yacu twakugurije.”

General Muhoozi yakomeje agira ati “Kabobi, ngiye kugukubita ntitaye ku bakuri inyuma. Niwongera kuvuga izina ryanjye cyangwa iry’umuryango wanjye, nzagukura amenyo.”

Mu butumwa bwinshi, General Muhoozi yakomeje agaragaza n’ubu butumwa bwa Bobi Wine, nk’aho yagize ati “Maze kurambirwa n’izi tweets. Polisi mufate Kabobi vuba na bwangu, ubundi mumuzane kugeza mumungejejeho.”

General Muhoozi yikomye Bobi Wine
Bibi Wine na we ati “nta mutima ndwara.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + two =

Previous Post

Nyamasheke: Ahatwaye ubuzima bw’uwiteguraga kurushinga n’ubu haracyateje impungenge zajemo n’urujijo

Next Post

Icyo America ivuga ku bibazo uruhuri biri muri Korea y’Epfo byahagurukije imbaga

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo America ivuga ku bibazo uruhuri biri muri Korea y’Epfo byahagurukije imbaga

Icyo America ivuga ku bibazo uruhuri biri muri Korea y’Epfo byahagurukije imbaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.