Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, bakomeje guterana amagambo, aho noneho Muhoozi yavuze ko arambiwe, asaba Polisi guta muri yombi uyu munyapolitiki, ubundi ikamumushyikiriza.
Ni mu butumwa bakomeje gusubizanya ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakunze kunenga uyu munyapoliriki Bobi Wine wanigeze guhangana na se mu matora y’Umukuru w’Igihugu, akanamukurikira mu majwi.
Mu butumwa bagiye basubizanya ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Gen Muhoozi na Bobi Wine, bacyocyoranye, aho bageze n’aho bakoresha ururimi rumwe rukoreshwa muri Uganda, rw’Ikinyankole.
Gen. Muhoozi ukunze kwita Bobi Wine Kabobi, yagize ati “Na we arabizi ko umuntu wakomeje kumundida ari Data [avuga Museveni] iyo Muzehe ataza kuba ahari, ubu mba naragukase umutwe.”
Mu kumusubiza, Bobi Wine, yagize ati “Iterabwoba nshyirwaho n’umuhungu wa Museveni akaba anakuriye igisirikare cya Uganda, ntabwo ari ikintu nshobora guha agaciro, cyane ko hari n’abandi benshi yishe we na se, kandi nanakurikije inshuro nyinshi banabigerageje kuri njye.”
Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko adashobota gucibwa intege n’uku guterwa ubwoba n’ubutegetsi bwa Uganda. Ati “Isi yose irabireba.”
General Muhoozi Kainerugaba yahise amusubiza agira ati “Yego nyine ndi umuhungu wa Museveni, ariko se wowe uri umuhungu wa nde? […] Ngaho byuka mbere yuko nkwivugana, utwishyure amafaranga yacu twakugurije.”
General Muhoozi yakomeje agira ati “Kabobi, ngiye kugukubita ntitaye ku bakuri inyuma. Niwongera kuvuga izina ryanjye cyangwa iry’umuryango wanjye, nzagukura amenyo.”
Mu butumwa bwinshi, General Muhoozi yakomeje agaragaza n’ubu butumwa bwa Bobi Wine, nk’aho yagize ati “Maze kurambirwa n’izi tweets. Polisi mufate Kabobi vuba na bwangu, ubundi mumuzane kugeza mumungejejeho.”
RADIOTV10