Inteko y’Igihugu gikomeye ku Isi yatoye umwanzuro ujyanye no Kwibuka29

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, yafashe icyemezo ko izifatanya n’u Rwanda mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Bikubiye mu itangazo ry’icyemezo cyafashwe n’iyi Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ry’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, rivuga ko mu gihe hitegurwa kwinjira mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi, iyi nteko yafashe icyemezo cyo kuzifatanya n’Abanyarwanda.

Iki cyemezo kandi kivuga ko gishingiye ku kuba “Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 yaramaze kuba iyo kwibukwa ku rwego mpuzamahanga nk’ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bakabakaba [bizwi ko barenga] 1 000 000 mu gihe cy’amezi ane bwari burangajwe imbere na Guverinoma y’Abahutu.”

Ingingo ya mbere y’iki cyemezo, ivuga ko iyi Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, izibuka ku nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse ikazirikana inzirakarengane zishwe.

Naho ingingo ya kabiri ikavuga ko iyi Nteko “Izanazirikana imbaraga n’umuhabe by’Abanyarwanda na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere amahoro, ubwiyunge n’iterambere, no kubizeza gukomeza gushyigikira izo ntambwe.”

Uyu mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko ya USA ufashwe habura icyumweru kimwe ngo u Rwanda n’Isi yose binjire mu cyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, kizatangira tariki 07 Mata 2023.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Twizereko minisiteri ibifite munshingano itazatuma imikino y’amahirwe ikomeza gukora muriyiminsi irindwi?Kuko byaba bisa nabi arinogushinyagurira abacu twabuze,aho kugirango igihugu dufatane mu mugongo Ahubwo ugasanga abashinwa barara mu rusimbi!Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru