Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare barenga 2 400 ba RDF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu mapeti abasirikare 2 430, barimo 1 119 bahawe ipeti rya Captaine.

Bikubiye mu itangazo ryasohotse mu ijoro rishyira none ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF yazamuye ba Lieutenants na Second Lieutenants mu buryo bukurikira:”

Izindi Nkuru

Icyiciro cya mbere cy’abasirikare mu ngabo z’u Rwanda bazamuwe, kigizwe n’abasirikare 1 119 bari bafite ipeti rya Lieutenant, bazamuwe ku ipeti rya Captain.

Naho icyiciro cya kabiri, kigizwe n’abasirikare 1 311 bari bafite ipeti rya Second Lieutenant, bo bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant.

Aba basirikare bose, ni abo mu rwego rw’abofisiye, barimo abavuye ku cyiciro cya mbere cy’abofisiye, ba Sous Lieutenants bagizwe ba Lieutenants.

Iri tangazo risoza rivuga ko iri zamurwa mu mapeti ry’aba basirikare, ritangira kubahirizwa kuva igihe bitangarijwe, bivuze ko aba bazamuwe mu mapeti bagomba guhita bayahabwa.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 tariki 04 Ugushyingo, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yari yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568 bari basoje amasomo n’imyitozo bya gisirikare, mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu Karere ka Bugesera.

Muri aba basirikare barahiriye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda icyo gihe, barimo Sous Lieutenant Ian Kagame, ubuheture bwa Perezida Paul Kagame, wanamaze kwinjira mu itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’Igihugu.

RADIOV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru