Wednesday, September 11, 2024

Intuma z’Itsinda ry’ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye zaganiriye n’umuyobozi muri RDF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Intumwa z’Itsinda ry’Ingabo ryiteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF/ Eastern Africa Standby Force) zatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, zinaganira n’Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri RDF.

Izi ntumwa zatangiye uru ruzinduko kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, ziyobowe na Brig Gen Vincent GATAMA, zikaba zanahuye n’Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Patrick Karuretwa.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza ko uru ruzinduko rw’iminsi itatu izi ntumwa zatangiriye mu Rwanda, rugamije kugenzura ubushobozi bw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (Ingabo na Polisi) mu kuba rwashyira mu bikorwa ubutumwa bwo gutabara aho rukomeye.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko ubwo izi ntumwa zakirwaga n’Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Patrick Karuretwa ku biro bikuru bya RDF, baganiriye ku mikoranire mishya ya RDF n’iri tsinda rya EASF.

Izi ntumwa zigiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe mu karere hari ibibazo by’umutekano byibasiye Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giherutse kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iki Gihugu giherutse kuba umunyamuryango wa EAC, kimaze iminsi kiri mu mirwano n’umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakunze guhohoterwa kuva cyera.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wafashe icyemezo cyo kohereza ingabo zihuriweho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhashya iyi mitwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist