Ndimbati yageneye ubutumwa abateye imijugujugu Bamporiki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wa film nyarwanda uzwi nka Ndimbati, yanenze abakunze kunenga Hon. Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, ubu akaba akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kwaka indonke, avuga ko bari bakwiye kwita cyane ku mbabazi yasabye.

Uwihoreye Jean Bosco AKA Ndimbati wujuje amezi abiri afunguwe nyuma yo kugirwa umwere ku byaha birimo gusambanya umwana, yavuze ko aho yari afungiye muri gereza, yize byinshi birimo kuba umuntu wese ashobora kugwa mu ikosa cyangwa mu cyaha.

Izindi Nkuru

Ubwo yari no muri gereza, Ndimbati yakunze kuvuga ko “ibintu byose birashoboka”, ashaka guha ubutumwa abari bari hanze ko badakwiye gucira imanza abafunze.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Yago TV, Ndimbati yagarutse kuri Bamporiki Edoaurd wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, waje guhagarikwa ubu akaba anakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku kwaka ruswa y’amafaranga.

Uyu mukinnyi wa Film yagarutse ku mbabazi zasabwe na Bamporiki, avuga ko gusaba imbabazi bituruka kure bityo ko uwazisabye aba akwiye kumvwa.

Ati “Gusaba imbabazi buturuka kure, ni naho hantu hagora abantu benshi ugasanga barinangiye ntibashaka gusaba imbarazi ariko kubona umuntu nka Bamporiki avuga ati ‘narakosheje kandi ndasaba imbabazi’ buriya ntakindi abantu bagakwiye kurenzaho. Nta muntu ukwiye kuveba undi kuko buriya iyo utunze umuntu urutoki rumwe, izindi nawe ziba zikureba.”

Ndimbati avuga ko ibyakozwe na Bamporiki atari we wa mbere wabikoze ndetse ko atari na we wa nyuma, ariko ko abantu batari bakwiye gutera amabuye uwabikoze ahubwo ko baba bakwiye kubikuramo isomo.

Ati “Ni yo mpamvu rero umuntu adakwiye kuveba mugenzi we ahubwo akwiye kwiga isomo ariko ntatere undi amabuye.”

Ndimbati avuga ko imbabazi zasabwe na Bamporiki zari zikwiye gutangwa kandi zigahera ku Banyarwanda, bakirinda gucira urubanza uyu munyapolitiki ahubwo bakamuha imbabazi yabasabye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru