Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ndimbati yageneye ubutumwa abateye imijugujugu Bamporiki

radiotv10by radiotv10
01/12/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, POLITIKI, SINEMA
0
Ndimbati yageneye ubutumwa abateye imijugujugu Bamporiki
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa film nyarwanda uzwi nka Ndimbati, yanenze abakunze kunenga Hon. Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, ubu akaba akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kwaka indonke, avuga ko bari bakwiye kwita cyane ku mbabazi yasabye.

Uwihoreye Jean Bosco AKA Ndimbati wujuje amezi abiri afunguwe nyuma yo kugirwa umwere ku byaha birimo gusambanya umwana, yavuze ko aho yari afungiye muri gereza, yize byinshi birimo kuba umuntu wese ashobora kugwa mu ikosa cyangwa mu cyaha.

Ubwo yari no muri gereza, Ndimbati yakunze kuvuga ko “ibintu byose birashoboka”, ashaka guha ubutumwa abari bari hanze ko badakwiye gucira imanza abafunze.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Yago TV, Ndimbati yagarutse kuri Bamporiki Edoaurd wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, waje guhagarikwa ubu akaba anakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku kwaka ruswa y’amafaranga.

Uyu mukinnyi wa Film yagarutse ku mbabazi zasabwe na Bamporiki, avuga ko gusaba imbabazi bituruka kure bityo ko uwazisabye aba akwiye kumvwa.

Ati “Gusaba imbabazi buturuka kure, ni naho hantu hagora abantu benshi ugasanga barinangiye ntibashaka gusaba imbarazi ariko kubona umuntu nka Bamporiki avuga ati ‘narakosheje kandi ndasaba imbabazi’ buriya ntakindi abantu bagakwiye kurenzaho. Nta muntu ukwiye kuveba undi kuko buriya iyo utunze umuntu urutoki rumwe, izindi nawe ziba zikureba.”

Ndimbati avuga ko ibyakozwe na Bamporiki atari we wa mbere wabikoze ndetse ko atari na we wa nyuma, ariko ko abantu batari bakwiye gutera amabuye uwabikoze ahubwo ko baba bakwiye kubikuramo isomo.

Ati “Ni yo mpamvu rero umuntu adakwiye kuveba mugenzi we ahubwo akwiye kwiga isomo ariko ntatere undi amabuye.”

Ndimbati avuga ko imbabazi zasabwe na Bamporiki zari zikwiye gutangwa kandi zigahera ku Banyarwanda, bakirinda gucira urubanza uyu munyapolitiki ahubwo bakamuha imbabazi yabasabye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − seven =

Previous Post

Intuma z’Itsinda ry’ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye zaganiriye n’umuyobozi muri RDF

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda yashenguwe n’urupfu rw’umukobwa wagaragaye mu mashusho ye

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nyarwanda yashenguwe n’urupfu rw’umukobwa wagaragaye mu mashusho ye

Umuhanzi Nyarwanda yashenguwe n’urupfu rw’umukobwa wagaragaye mu mashusho ye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.