Wednesday, September 11, 2024

Umuhanzi Nyarwanda yashenguwe n’urupfu rw’umukobwa wagaragaye mu mashusho ye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba ari mu gahinda k’urupfu rw’umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye yitwa I love you.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Safi Madiba usigaye atuye muri Canada yifurije uyu mukobwa kuruhukira mu mahoro.

Mu butumwa burebure, yagaragaje ko yashenguwe n’uyu mukobwa wagaragaye mu ndirimbo ‘I Love you’ ari na yo video ya mbere yashyize hanze kuva akigera muri Canada.

Safi Madiba yavuze ko uyu mukobwa yakundaga kumubaza igihe azashyirira hanze indi video ndetse n’igihe azasohorera indi ndirimbo.

Ati “Birababaje kubona ugenda utya ariko nzahora nkwibuka. Sinzibagirwa ibihe byiza twagiranye, warakoze kumbera inshuti no kunyereka ubumuntu bwawe.”

Uyu mukobwa witabye Imana agaragara muri iyi ndirimbo ya Safi Madiba iri no mu ndirimbo z’uyu muhanzi zarebwe kurusha izindi dore ko imaze kurebwa na Miliyoni 4,5 kuri YouTube, aho uyu mukobwa aba ari umukinnyi w’imena muri iyi ndirimbo, aho aba abwirwa amagambo y’urukundo n’uyu muhanzi.

Uyu mukobwa yitabye Imana ku ya 27 Ugushyingo 2022 azize impanuka y’imodoka nini y’ikamyo yagonze into y’ivatiri yarimo nyakwigendera n’undi mugenzi we bombi bitabye Imana.

Uyu mukobwa yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Safi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts