U Rwanda rutahabwaga n’urumiya y’inkunga mu butumwa bwa RDF muri Mozambique rwakiriye inkuru nziza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Rwanda rwishimiye inkunga ya Miliyoni 20 z’Ama-Euro (arenga miliyari 20 Frw) yemewe gutangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yo gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo zarwo ziri gukora muri Mozambique.

Byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022, ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burari (EU/European Peace) wemeye gutanga iyi nkunga yo gushyigikira ibikorwa byo kongera umubare w’ingabo z’u Rwanda zo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Izindi Nkuru

Ku wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwatangiye kohereza izindi ngabo muri Mozambique gukomeza guhashya ibyihebe muri Mozambique.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu bice byakorewemo n’ingabo z’u Rwanda, nta bikorwa bihungabanya umutekano bikiharangwa, ariko ko mu bindi birimo izindi ngabo, hakiri ibyo bibazo kuko ibyihebe byirukanywe na RDF byahungiye muri ibyo bice, akaba ari yo mpamvu u Rwanda rwatangiye kohereza inzindi ngabo.

Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko kuva ingabo z’u Rwanda zatangira koherezwa muri Mozambique, nta n’urumiya rw’inkunga rurakira ahubwo ko rukoresha ubushobozi bwarwo, icyakora avuga ko hari abarwijeje iyo nkunga kandi ko igihe yabonekeye, bazabishimirwa.

Bucyeye bwaho kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022 ni bwo EU yemeye gutanga iyo nkunga ya Miliyoni 20 z’Ama-Euro.

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko u Rwanda rwakiriye neza iyi nkunga.

Yagize ati “U Rwanda rwishimiye inkunga yatangajwe uyu munsi n’Inama Nyaburayi ya miliyoni 20€ yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo gushyigikira ingabo z’u Rwanda ziri gukorana n’iza Mozambique mu gukomeza kubona ibikoresho n’uburyo bikenewe mu guhangana n’ibyihebe muri Cabo Delgado, kugarura amahoro n’umutekano no gutuma abaturage bavuye mu byabo babisubiramo.”

Dr Biruta yakomeje agira ati “U Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa uhoraho mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ku Mugabane kandi twishimiye gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri izi nshingano.”

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021 nyuma yuko rubisabwe na Guverinoma y’iki Gihugu, kugeza ubu rufite ingabo n’abapolisi bakabakaba 2 500 bakorana n’inzego z’umutekano za Mozambique.

Muri uriya muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi wabaye ku wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwishakamo ubushobozi mu gufasha Ibihugu birimo ibibazo by’umutekani, atari uko rufite ibya mirenge ahubwo ko duce rufite ruba rugomba kubisangira n’abandi.

Yagize ati “Ntabwo dukize mu bukungu ariko mu mutima n’ubushake turakize pe. Ni yo mpamvu dushobora gukemura ibibazo byacu dukomeza gushakira umuti kuko ntibijya bishira ariko tukagira n’uruhare no gufatanya n’abandi kugira ngo dufatanye dukemura ibibazo byabo ndetse akenshi biba bifitanye isano n’ibibazo byacu.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje ahakana amakuru yakunze kuvugwa ko hari inkunga u Rwanda rwakiriye, ndetse ko no kuba rwafashe icyemezo cyo kongera umubare w’ingabo, rutarahabwa iyo nkunga.

Yagize ati “Izo ngabo tuzongera, kuva twagera Mozambique, ndagira ngo byumvikane, nta Gihugu na kimwe, nta muryango n’umwe uraduha n’urumiya rwo gukoresha muri ako kazi, ni amafaranga yanyu, ni amafaranga y’Igihugu dukoresha. Muri bya bicye dufite tugabana n’abandi, dusangira n’abandi tukabikoresha.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru