Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo Perezida Kagame yahaye uwakunze kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Igisubizo Perezida Kagame yahaye uwakunze kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta na rimwe u Rwanda rujya rwifuza intambara kuko ruzi ingaruka zayo, agira inama uwakunze kuvuga ko yifuza kurutera, yazamubaza iby’intambara kuko afite icyo ayiziho kandi ko nta kiza cyayo kuko ikiruta byose ari amahoro.

Umukuru w’u Rwanda yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022, mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda.

Mu butumwa yatanze nyuma yo kuyobora uyu muhango, yagarutse birambuye ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki Gihugu cyakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23.

Perezida Kagame yavuze ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habarirwa imitwe yitwaje intwaro irenga 100 kandi ko iyo yose itabayeho kubera u Rwanda nkuko rutwererwa M23.

Nubwo ibi bibazo bireba Congo Kinshasa ndetse ari na yo ikwiye kubikemura ariko u Rwanda rwemera kuba rwatanga ubufasha mu kubishakira umuti.

Ati “Kuko twakungukira mu ituze ry’umuturanyi. Amahoro muri Congo cyangwa mu burasirazuba bwa Congo, ni amahoro kuri twe.”

Yavuze ko u Rwanda rutifuza intambara na rimwe kuko ruzi neza ingaruka zayo, mu gihe abavuga ko bayifuza, batazizi.

Perezida Paul Kagame agaruka ku byagiye bitangazwa na Perezida Felix Tshiskedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bitangazamakuru mpuzamahanga ko yifuza gutera u Rwanda, yavuze ko hari hakwiye gutekerezwa uburyo Ibihugu byombi byakomeza umubano no gukorana aho gutekereza intambara.

Ati “Iyo nza kugira inama uwo muntu wakunze kuvuga ibi, nakamugiriye inama ko dukeneye gukorana no kubana mu mahoro, kuko niba wifuza umuntu uzi iby’intambara, rwose uzaze umbaze kuko hari icyo nyiziho kandi nzi uburyo ari mbi kandi nzi neza ko ntakiruta kugira amahoro.”

 

Hari impamvu nyinshi zo kujya muri Congo

Agaruka ku birego byo gushinja u Rwanda ko rujya muri Congo Kinshasa, Perezida Kagame yagize ati “nibajije ikibazo nti ‘kubera iki? Kuki u Rwanda rwajya muri Congo’ nkeka ko wanabona igisubizo kuko hari impamvu zatuma tujyayo.”

Yatanze urugero rwo kuba muri 2019 umutwe wa FDLR waragabye ibitero mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, uturutse muri Congo, ukanica bamwe mu Banyarwanda, ndetse no muri uyu mwaka hakaba hari ibisasu by’ibibombe byarashwe mu Rwanda.

Ati “Ibyo ubwabyo ni ubushotoranyi bwagombye gutuma twambuka umupaka. Nasabye Perezida inshuro nyinshi ko yatwemerera tugakorana n’inzego zabo mu gukemura ikibazo cya FDLR, arabyanga, nkomeza kwibaza impamvu yabyanze. Ndamubwira nti ‘wanze ko dukorana ariko tuzabyikorera’.”

Yakomeje avuga ko muri ibyo biganiro, ibitero bya FDLR byakomeje no muri uyu mwaka ubwo haterwaga biriya bisasu.

Ati “Ndamubwira nti ‘ubu ni ubutumire buhagije’, nabibwiye Perezida wa Congo. Mu gihe nari ndiho nshaka ubutumire bwo gufatanya na bo mu gukemura ikibazo, mu byukuri kurasa ibisasu byambukiranya umupaka ku butaka bwacu, ni ubutumire bwuzuye. Ubwo butumwa buracyariho.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko abahora bavuga ko kubaha ubusugire bwa Congo na we ari ko abyemera ariko ko n’ubw’u Rwanda butagomba kuvogerwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

IFOTO: Abaperezida b’Ibihugu bibiri bikomeye na ba Madamu bishimye bari gusangira umuvinyo

Next Post

Intuma z’Itsinda ry’ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye zaganiriye n’umuyobozi muri RDF

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Intuma z’Itsinda ry’ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye zaganiriye n’umuyobozi muri RDF

Intuma z’Itsinda ry’ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye zaganiriye n’umuyobozi muri RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.