Inama y’Abepisikopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), yatangaje ko intumwa zihuriweho zo mu buyobozi bwa Kiliziya Gatulika no mu Itorero ry’Abaporotesitanti, zagiriye uruzinduko mu Rwanda, zigahura na Perezida Paul Kagame, nyuma y’igihe gito zinahuye na Perezida Felix Tshisekedi ndetse n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nanga.
Aya makuru yemejwe n’Inama y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika muri DRC (CENCO) ko intumwa zayo ndetse n’iz’Inama Nkuru y’Abo mu Itorero ry’Abaporotesitanti (ECC) zagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, CENCO yagize iti “Umushinga w’amahoro no kubana neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: Itsinda rya CENCO/ECC ryahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare i Kigali.”
Izi ntumwa z’abakuriye amadini n’Amatorero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahuye na Perezida Paul Kagame ziri kumwe na bamwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z’u Rwanda, barimo Aimable Havugiyaremye uyobora Urwego rw’Igihigu rw’Iperereza (NISS), ndetse n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda, Col Regis Gatarayiha.
Izi ntumwa zagiriye uruzinduko mu Rwanda, nyuma y’amasaha macye zihuye n’abayobozi b’Ihuriro rya AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nanga; bahuriye i Goma ku mupaka uhuza DRC n’u Rwanda.
Musenyeri Nshole Donatien waje anayoboye iri tsinda ryagiriye uruzinduko mu Rwanda, ku wa Gatatu ubwo bahuraga n’ubuyobozi bwa AFC/M23, yabwiye Itangazamakuru ko Amadini n’Amatorero yo muri Congo yinjiye mu rugendo rwo guhuza iri huriro na Leta ya Congo Kinshasa.
Yari yagize ati “Uru ruzinduko rwacu rufite intego yo gutanga inama ko habaho ibiganiro kandi Leta ikumva ibyo basaba, kandi tukanababwira ko ari ingenzi cyane ko ibi bibazo bibonerwa umuti binyuze mu nzira z’amahoro.”
Naho kuri uru ruzinduko rwo mu Rwanda, Musenyeri Nshole yavuze ko barukoze bizwi na Perezida Felix Tshisekedi, kandi ko atigeze abakoma mu nkokora kuza i Kigali.
Mu cyumweru gishize kandi, iri tsinda ryanahuye na Perezida Felix Tshisekedi i Kinshasa, aho ryavuze ko ryamushyikirije gahunda yafasha Igihugu cyabo gusohoka mu kaga kirimo, kandi ko uyu Mukuru w’Igihugu yakiriye neza umushinga wabo.


RADIOTV10