Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Intumwa z’Abanyamadini zaturutse Congo zaganiriye na Perezida Kagame nyuma ya Tshisekedi n’aba M23

radiotv10by radiotv10
14/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Intumwa z’Abanyamadini zaturutse Congo zaganiriye na Perezida Kagame nyuma ya Tshisekedi n’aba M23
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Abepisikopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), yatangaje ko intumwa zihuriweho zo mu buyobozi bwa Kiliziya Gatulika no mu Itorero ry’Abaporotesitanti, zagiriye uruzinduko mu Rwanda, zigahura na Perezida Paul Kagame, nyuma y’igihe gito zinahuye na Perezida Felix Tshisekedi ndetse n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nanga.

Aya makuru yemejwe n’Inama y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika muri DRC (CENCO) ko intumwa zayo ndetse n’iz’Inama Nkuru y’Abo mu Itorero ry’Abaporotesitanti (ECC) zagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, CENCO yagize iti “Umushinga w’amahoro no kubana neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: Itsinda rya CENCO/ECC ryahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare i Kigali.”

Izi ntumwa z’abakuriye amadini n’Amatorero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahuye na Perezida Paul Kagame ziri kumwe na bamwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z’u Rwanda, barimo Aimable Havugiyaremye uyobora Urwego rw’Igihigu rw’Iperereza (NISS), ndetse n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda, Col Regis Gatarayiha.

Izi ntumwa zagiriye uruzinduko mu Rwanda, nyuma y’amasaha macye zihuye n’abayobozi b’Ihuriro rya AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nanga; bahuriye i Goma ku mupaka uhuza DRC n’u Rwanda.

Musenyeri Nshole Donatien waje anayoboye iri tsinda ryagiriye uruzinduko mu Rwanda, ku wa Gatatu ubwo bahuraga n’ubuyobozi bwa AFC/M23, yabwiye Itangazamakuru ko Amadini n’Amatorero yo muri Congo yinjiye mu rugendo rwo guhuza iri huriro na Leta ya Congo Kinshasa.

Yari yagize ati “Uru ruzinduko rwacu rufite intego yo gutanga inama ko habaho ibiganiro kandi Leta ikumva ibyo basaba, kandi tukanababwira ko ari ingenzi cyane ko ibi bibazo bibonerwa umuti binyuze mu nzira z’amahoro.”

Naho kuri uru ruzinduko rwo mu Rwanda, Musenyeri Nshole yavuze ko barukoze bizwi na Perezida Felix Tshisekedi, kandi ko atigeze abakoma mu nkokora kuza i Kigali.

Mu cyumweru gishize kandi, iri tsinda ryanahuye na Perezida Felix Tshisekedi i Kinshasa, aho ryavuze ko ryamushyikirije gahunda yafasha Igihugu cyabo gusohoka mu kaga kirimo, kandi ko uyu Mukuru w’Igihugu yakiriye neza umushinga wabo.

Mu cyumweru gishize izi ntumwa z’Abanyamadini zari zahuye na Perezida Tshisekedi
Hirya y’ejo hashize zahuye n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 3 =

Previous Post

M23 yagaragaje andi marorerwa yakozwe na FARDC

Next Post

Polisi y’u Rwanda na RDF bungutse Abapolisi n’Abasirikre bazobereye gutwara amapikipiki aherekeza abanyacyubahiro

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda na RDF bungutse Abapolisi n’Abasirikre bazobereye gutwara amapikipiki aherekeza abanyacyubahiro

Polisi y’u Rwanda na RDF bungutse Abapolisi n’Abasirikre bazobereye gutwara amapikipiki aherekeza abanyacyubahiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.