Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Inzego z’umutekano za Uganda na Congo zagize ibyo zemeranyaho

radiotv10by radiotv10
11/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Inzego z’umutekano za Uganda na Congo zagize ibyo zemeranyaho
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatangije gahunda ihuriweho yo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, ndetse no kongera imbaraga mu mutekano ku mipaka ihuriweho n’ibi Bihugu.

Ibi Bihugu byemeje iyi gahunda nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuje amatsinda y’abantu 30 baturutse mu nzego z’umutekano muri Teritwari ya Aru muri DRC, ndetse n’abo mu Turere twa West Nile, Arua, na Maracha two muri Uganda, ibice bihana imbibi.

Ni inama yari igamije kongera ubufatanye mu gushakira umuti ibibazo bihungabanya umutekano ku mupaka uhuza ibi Bihugu muri ibi bice bikoranaho bya Uganda na DDC, birimo ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko, ubujura bw’imodoka ndetse n’ubujura bwitwaje intwaro.

Amatsinda y’izi ntumwa, yari ayobowe n’Umuyobozi wa Teritwari ya Aru (DRC), Col Richard Mbambi ndetse na RCC (Resident City Commissioner) Komisiteri wa Arua (Uganda), Kumakech Swaib.

RCC Kumakech yagaragaye ingaruka ziterwa n’ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka, ati “Ibyaga byambukiranya umupaka bigira ingaruka mu gukomeza guteza imbere imibanire y’Ibihugu byombi.”

Lt Col Nathan Bainomugisha wari uhagarariye Burigade ya 409 y’igisirikare cya Uganda, yasabye ko hongerwa imbaraga mu butasi bwo ku mupaka.

Ati “Igikenewe, ni uguhuza ibikorwa, gukorana ndetse no guhanahana amakuru y’ubutasi, mu rwego rwo kurindira umutekano w’abaturage bacu ku mpande zombi.”

Gen Taban Amin we yavuze ko Ibihugu byombi (Uganda na DRC) bifite ibyo bihuriyeho, yaba mu mibereho y’abaturage ndese no mu muco, bityo ko impande zombi zisabwa gukorana mu kurwanya ibyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Nyuma yuko hatangajwe ko mu Rwanda nta muntu urwaye Marburg uhari harakurikiraho iki?

Next Post

Uwafatanywe ibyo yinjije mu Rwanda abikuye muri Congo yagaragaje imyitwarire ifatwa nk’amayeri

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Uwafatanywe ibyo yinjije mu Rwanda abikuye muri Congo yagaragaje imyitwarire ifatwa nk’amayeri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.