Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, avuga ko inzoga n’ibiyobyabwenge biri mu bituma urubyiruko rubura akazi.
Minisitiri Dr. Utumatwisima yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 02 Werurwe mu kiganiro yagiranye na KT Radio cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ese amahirwe y’akazi ku rubyiruko arahari cyangwa ni inzozi?”.
Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko urubyiruko rwagombye guhora rwiteguye, kuko mu Rwanda kugera ku nzozi bikunda.
Yagize ati “Nkanjye aho navukiye mu cyaro cy’i Musanze, ntabwo natekerezaga ko naba Minisitiri, ariko hano mu Rwanda ni ho honyine n’ibyo utatekerezaga wabibona, inzozi rero zirashoboka. Nkawe rero w’urubyiruko, muri izo nzozi ufite, muri ibyo bitekerezo ufite, kuba wagira amafaranga menshi ni inzozi, no kuba wagira akazi keza ni inzozi, ariko se ubirota uri inde?”
Ati “Ubu wabirota waraye unyoye Icyuma, waraye unyoye Suruduwire, waraye unyoye inzoga z’inkorano zidafite ubuziranenge, ukabirota ukabona ko bizaba impamo! Mbese umujene ushaka ko inzozi ze zizaba impamo, yaba ari akazi keza, yaba ari ukuba rwiyemezamirimo, yaba ari no kuba umukire, nabanze we yirebe, yitunganye, arebe ubuzima bwe”.
Aha Minisitiri Utumatwishima yagaragaje amahirwe ahoraho y’akazi ku rubyiruko, ariko rukaba rutakabona rudafite imibiri itunganye, izira ibiyobyabwenge.
Ati “Wari uzi ko urubyiruko rufite imyaka 18 kugera kuri 25, baba bafite amahirwe yo kujya mu Gisirikare, mu Gipolisi, mu Nkeragutabara ndetse no mu Bacungagereza, kandi ushobora kujyayo ukirangiza amashuri yisumbuye bakagufasha kwiga kaminuza. Uzi rero ukuntu batsindwa muri ayo mahirwe, babapima ibiyobyabwenge bakabisangamo, babapima inzoga bakabasangamo n’izindi zitaravumburwa”.
Ati “Ni ukuvuga ngo amahirwe agusanga mu rugendo rwo kwitegura, ubuzima bwawe ari bwiza, ku buryo umuntu agupima amaraso agasanga uhagaze neza. Nanjye njya kuba Minisitiri bampamagaye ndi ku ishuri ncyitegura. Ugomba rero guhora witeguye, hanyuma haba hari amasomo yo kwiga ukiga ashoboka, ukiga ayo kuri Internet, ukiga umwuga, ku buryo umunsi izina ryawe ryahamagawe ntawe uzakeka ko utabishobora. Kuri iyi ngingo ijyanye no kubona amahirwe, isuzume wowe ubwawe, witegure, turi mu gihugu aho inzozi zishobora kuba impamo”.
Minisitiri Utumatwishima yanagarutse ku buryo yiyumvise ubwo yahamagarirwaga kuba Minisitiri.
Ati “Nagize ubwoba. Bampamagaye ndi ku ishuri ndimo kwiga. Hari telephone iguhamagara ukumva ugize ubwoba. Numvaga ntazi aho nzahera, jyewe ndi umuganga ni byo nize, mpamagarirwa kujya mu rubyiruko, numvaga ntazi uko nzabigenza. Icya kabiri nkunda Perezida wa Repubulika cyane, hanyuma natinyaga ko nazabizamo singere ku rwego aba yifuza ubwiza bw’akazi abantu bagomba gukora, nkibyumva rero numvise ngiye kuzamuka umusozi muremure cyane”.
Uyu muyobozi asaba urubyiruko kwihatira kumenya amakuru agezweho mu gihugu, cyane cyane ayarimo amahirwe y’akazi, inkunga n’inguzanyo byongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo kuko bihari.
Ivomo: Kigali Today
RADIOTV10










