• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Monday, June 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Inzozi z’umunyezamu wa Cape Verde zabaye impamo nyuma yo gutangaza ibyakoze benshi ku mutima

radiotv10by radiotv10
22/06/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Inzozi z’umunyezamu wa Cape Verde zabaye impamo nyuma yo gutangaza ibyakoze benshi ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Josimar José Évora Dias uzwi nka Vozinha, umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Cape Verde uri kuyifasha kwihagararaho mu Gikombe cy’Isi, yakiniye imbere y’umubyeyi we nyuma yo gutangaza ko yari yabuze uko agera muri America kubera kubura ubushobozi na Visa.

Ana Candida Evora, umubyeyi w’uyu munyezamu w’imyaka 40, yarebye umukino wahuje ikipe y’Igihugu cyabo na Uruguay wabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere, unarangira Cape Verde yongeye kwihagararaho, dore ko banganyije ibitego 2-2.

Ni umukino wa kabiri iyi kipe ikinnye, nyuma y’uwari wabanje aho na bwo Cape Verde yari yanganyije na Espagne 0-0, wanasize uyu munyezamu Vozinha abaye ikimenyabose ku Isi, kubera uburyo yawitwayemo agakuramo imipira yabaga yabazwemo ibitego.

Nyuma y’umukino wabanje, Vozinha mu mvugo yumvikanagamo agahinda kenshi, yari yavuze ko yababajwe no kuba umubyeyi we atari kumureba uburyo ari guhesha ishema Igihugu cyabo, kandi yarabyifuzaga.

Uyu munyezamu yavugaga ko umubyeyi we yifuzaga kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America, ariko akabura ubushobozi yaba ubw’urugendo ndetse n’ubwo kubona Visa.

Inzego zahise zibijyamo, ndetse Ana Candida Evora yerecyeza muri America aho yagezeyo ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, akaba yarebye n’umukino wa kabiri wa Cape Verde.

Ubwo uyu mukino wari uhumuje, uyu munyezamu wa Cape Verde, yahise yerecyeza aho umubyeyi we yari ari, ajya kumuramutsa, ibintu byongeye gukora benshi ku mutima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 1 =

Previous Post

Minisitiri w’Ubuzima Dr.Sabin Nsanzimana yihaye impano ku isabukuru ye ishimangira ko yihebeye siporo

Next Post

Menya impinduka zikomeye zigiye gutangira mu bizamini bya Perimi mu Rwanda

Related Posts

APR yatandukanye n’abakinnyi babiri bari mu b’ingenzi bayo

APR yatandukanye n’abakinnyi babiri bari mu b’ingenzi bayo

by radiotv10
22/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, bwamaze gutandukana n’abakinnyi babiri bari bayimazemo igihe, barimo Ruboneka Jean Bosco wari uyimazemo imyaka itandatu...

Haravugwa impinduka muri Rayon Sports

Haravugwa impinduka muri Rayon Sports

by radiotv10
22/06/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye gukora impinduka mu mitoreze y’amakipe yayo, zirimo izatumye bamwe mu batoza basezererwa, abandi bahindurirwa inshingano....

Volleyball: Kepler na Kenya Pipeline zegukanye GMT 2026, amakipe ya APR atsindirwa kuri final

Volleyball: Kepler na Kenya Pipeline zegukanye GMT 2026, amakipe ya APR atsindirwa kuri final

by radiotv10
22/06/2026
0

Irushanwa rya GMT (Genocide Memorial Tournament) mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ryasojwe amakipe ya...

Amakuru mashya: Rayon yabonye undi muterankunga mukuru nyuma yo gutandukana na Skol

Amakuru mashya: Rayon yabonye undi muterankunga mukuru nyuma yo gutandukana na Skol

by radiotv10
19/06/2026
0

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko iyi kipe yamaze kugirana amasezerano y'ubufatanye na Bank of Kigali (BK) azamara...

APR yagaruye umukinnyi wari umaze umwaka ayivuyemo bica amarenga igenda ry’undi uyimazemo igihe

APR yagaruye umukinnyi wari umaze umwaka ayivuyemo bica amarenga igenda ry’undi uyimazemo igihe

by radiotv10
17/06/2026
0

Ikipe ya APR FC yasinyishije myugariro ukina ibumoso, Ishimwe Christian, wari umaze umwaka ayivuyemo, bica amarenga ko Niyomugabo Claude usanzwe...

Next Post
Menya impinduka zikomeye zigiye gutangira mu bizamini bya Perimi mu Rwanda

Menya impinduka zikomeye zigiye gutangira mu bizamini bya Perimi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

APR yatandukanye n’abakinnyi babiri bari mu b’ingenzi bayo

Haravugwa impinduka muri Rayon Sports

Menya impinduka zikomeye zigiye gutangira mu bizamini bya Perimi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.