Inzu y’igorofa y’umuryango utuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro, nyuma yo gukubitwa n’inkuba.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gashyantare 2026 mu Mudugudu wa Rugari mu Kagari ka Nonko mu Murenge wa Nyarugunga.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire wavuze ko inkongi y’umuriro yibasiye iyi nyubako, bikekwa ko yatewe n’inkuba yakubise.
Yavuze ko igice cyangiritse ari icyo hejuru gisanzwe gifatirwamo amafunguro n’umuryango utuye muri iyi nzu, ku buryo nta muntu wahagiriye ikibazo.
Iyi nkongi kandi yangije ibikoresho byarimo, birimo imyambaro, ibiryamirwa ndetse n’ibindi bikoresho bakoreshaga mu gihe cyo gufata amafunguro, kimwe n’ikigega, bikaba byahiye.
Ni mu gihe kandi ishami rya Polisi y’u Rwanda ryihutiye kuzimya iyi nkongi, yari yamaze gufata igice cyo hejuru cy’iyi nyubako.
Muri iyi minsi hamaze iminsi humvikana ibiza bikomeje gusiga ingaruka zirimo no gutwara ubuzima bw’abantu, aho kuri iki Cyumweru tariki 22 Gashyantare, ibiza byatewe n’imvura nyinshi, byatumye umukingo uridukira inzu yari irimo Richard Kamanzi, wahoze afite ipeti rya CSP (Chief Superintendent of Police) muri Polisi y’u Rwanda wari mu kiruhuko, agahita ahasiga ubuzima.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Rwanda Meteo, giherutse gutangaza ko igice cya gatatu cy’ukwezi kwa kabiri kizagwamo imvura nyinshi, ugereranyije n’iyari isanzwe igwa muri iki gihe.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kandi iherutse kuburira Abaturarwanda kwitwararika ko imvura iri kugwa muri iki gihe irimo inkuba, bityo ko abantu bakwiye kwirinda gukora ingendo mu gihe imvura iri kugwa.
RADIOTV10








