Thursday, March 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iran yateguje Isi itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli

radiotv10by radiotv10
12/03/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Iran yateguje Isi itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli
Share on FacebookShare on Twitter

Iran yatangaje ko isi igomba kwitegura ko igiciro cya peteroli gishobora gutumbagira kikagera ku madolari 200 ku kagunguru kamwe, nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026, ingabo zayo zagabye ibitero ku mato y’ibicuruzwa yari ari kunyura mu nzira y’amazi Iran yafunze.

Iran kandi yarashe kuri Israel no ku bindi bice byo mu Burasirazuba bwo Hagati kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko igishoboye kwihimura no kurwana, nubwo Amerika yari yatangaje ko ibitero byayo na Israel kuri Iran ari byo bikomeye cyane byigeze kubaho kuva iyi ntambara yatangira.

Ibiciro bya peteroli byari byazamutse cyane mu ntangiriro z’iki cyumweru, icyakora kugeza kuri uyu wa Kabiri byari byatangiye kugabanuka, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yatanze ikizere ko intambara yatangije afatanyije na Israel mu byumweru bibiri bishize ishobora kurangira vuba, kuko nta bintu byinshi bisigaye byo kugabwaho ibitero muri Iran.

Gusa kugeza ubu nta kugabanuka kw’imirwano kuragaragara muri iyi ntambara, ndetse nta n’ikimenyetso cyerekana ko amato ashobora kongera kunyura mu Muyoboro wa Hormuz mu mutekano, aho hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku isi igifungiye inyuma y’uyu muhora ku nkombe za Iran.

Ibi bishobora guhungabanya bikomeye isoko ry’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli ku isi, ibintu byaherukaga kubaho mu myaka ya 1970.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino Paris Saint-Germain yatsindiyemo Chelsea 5-2

Related Posts

Israel yemeje ko Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran yakomeretse ubwo Se yicwaga

Israel yemeje ko Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran yakomeretse ubwo Se yicwaga

by radiotv10
11/03/2026
0

Israel yatangaje ko Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran, yakomeretse amaguru yombi, umunsi se yiciweho, ari na byo bituma atagaragara mu...

BREAKING: Goma yibasiwe n’ibitero bikomeye byakurikiwe n’ubutumwa AFC/M23 iri guha ubutegetsi bwa Congo

BREAKING: Goma yibasiwe n’ibitero bikomeye byakurikiwe n’ubutumwa AFC/M23 iri guha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
11/03/2026
0

Abayobozi banyuranye mu Ihuriro AFC/M23, baravuga ko ibibombe byarashwe mu mujyi wa Goma n’uruhande bahanganye rukoresheje indege zitagira abapilote (drônes)...

BREAKING: Uwo bikekwa ko ari umusirikare wa Congo yarashe urufaya rw’amasasu mu Rwanda

Umusirikare wa Congo yishe arashe abarwanyi b’umutwe ukorana na FARDC

by radiotv10
11/03/2026
0

Ubushyamirane bwahuje umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo muri Gurupoma ya Luberike...

Agezweho: AFC/M23 yerekanye inzu yashwanyagujwe n’igitero cyagabwe i Goma inavuga umwe mu bo cyahitanye

Agezweho: AFC/M23 yerekanye inzu yashwanyagujwe n’igitero cyagabwe i Goma inavuga umwe mu bo cyahitanye

by radiotv10
11/03/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryagaragaje inyubako yangijwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe n’uruhande bahanganye...

FARDC kwitandukanya na FDLR bihatse iki? Byatuma umuti uboneka byihuse?-Icyo umusesenguzi abivugaho

Eng.-A Congolese Soldier Shot Dead Three Militia Fighters from Wazalendo, a Group Allied with FARDC

by radiotv10
11/03/2026
0

A suspected soldier from the Democratic Republic of Congo Armed Forces (FARDC) shot and killed three fighters belonging to the...

IZIHERUKA

Iran yateguje Isi itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli
AMAHANGA

Iran yateguje Isi itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli

by radiotv10
12/03/2026
0

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino Paris Saint-Germain yatsindiyemo Chelsea 5-2

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino Paris Saint-Germain yatsindiyemo Chelsea 5-2

12/03/2026
U Rwanda na Israel baganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare

U Rwanda na Israel baganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare

12/03/2026
Umuvugizi Wungirije w’u Rwanda yavuze ko igitero cyagabwe i Goma cyashimangiye impungenge rwakunze kuvuga

Umuvugizi Wungirije w’u Rwanda yavuze ko igitero cyagabwe i Goma cyashimangiye impungenge rwakunze kuvuga

11/03/2026
Israel yemeje ko Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran yakomeretse ubwo Se yicwaga

Israel yemeje ko Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran yakomeretse ubwo Se yicwaga

11/03/2026
Undi muhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda nturi nyabagendwa

Undi muhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda nturi nyabagendwa

11/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iran yateguje Isi itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino Paris Saint-Germain yatsindiyemo Chelsea 5-2

U Rwanda na Israel baganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.