Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umusirikare wa Congo yishe arashe abarwanyi b’umutwe ukorana na FARDC

radiotv10by radiotv10
11/03/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
BREAKING: Uwo bikekwa ko ari umusirikare wa Congo yarashe urufaya rw’amasasu mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushyamirane bwahuje umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo muri Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, bwasize abarwanyi batatu bapfuye.

Ubu bushyamirane bwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe, i Mungazi, muri Gurupoma ya Luberike, aho abapfuye bose uko ari batatu, ari abarwanyi ba Wazalendo.

Nk’uko amakuru aturuka muri aka gace abivuga, iki ubu bushyamirane bwaturutse ku bwumvikane bucye hagati y’umusirikare n’itsinda ry’abarwanyi ba Wazalendo aho babanje kujya impaka ku ngingo itaramenyekana.

Muri iyi mirwano, umusirikare yarashe abarwanyi ba Wazalendo ahita yicamo batatu. Amakuru avuga ko ibi byamenyekanye nyuma y’amasaha make bibaye nyuma yuko humvikanye urusaku rw’amasasu muri ako gace rwanateye ubwoba mu baturage bo muri ako gace.

Ukekwaho kuba yarashe, yatawe muri yombi na bagenzi be kandi, ubu akaba ari mu maboko y’abayobozi ba gisirikare kugira ngo abibazwe.

Aba barwanyi batatu ba Wazalendo bashyinguwe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu gace kamwe. Abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bakunze gukozanyaho mu bushyamirane bubahuza, aho muri 2025, habaye ubundi bubiri hagati y’abasirikare i Mungazi bwasize hari abahaguye abandi bagakomereka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

U Burundi bwitabiriye inama iri kubera mu Rwanda y’Abayobozi Bakuru b’inganda za gisirikare

Next Post

BREAKING: Goma yibasiwe n’ibitero bikomeye byakurikiwe n’ubutumwa AFC/M23 iri guha ubutegetsi bwa Congo

Related Posts

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge...

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
08/04/2026
1

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwashyizeho Vicky Ntumba nk’Umuyobozi Mukuru wa Cabinet ushinzwe ubuhuzabikorwa...

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
08/04/2026
0

Nyuma y’icyumweru habaye iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga i Bujumbura mu Burundi, amakuru aravuga ko hakiri urujijo...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Goma yibasiwe n’ibitero bikomeye byakurikiwe n’ubutumwa AFC/M23 iri guha ubutegetsi bwa Congo

BREAKING: Goma yibasiwe n’ibitero bikomeye byakurikiwe n’ubutumwa AFC/M23 iri guha ubutegetsi bwa Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.