Wednesday, September 11, 2024

Irebere ikiganiro cy’ubwuzu cyanyunze benshi cy’Umufaransa n’Umunyarwanda bahuye banyonga amagare (VIDEO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikiganiro cy’amashusho y’abagabo babiri; Umufaransa n’Umunyarwanda bari kunyonga amagare mu rw’imisozi igihumbi, gikomeje kunyura benshi, kubera uburyo baganiraga bizihiwe.

Ni amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho umugabo ukomoka mu Bufaransa aba atwaye igare ry’amapine atatu, aba ari kurinyonga anafata aya mashusho, agahura n’Umusore w’umunyarwanda uri kunyonga igare ryo hambere rizwi nka matabaro, ubundi bakaganira bombi bafite ubwuzu.

Uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa, bigaragara ko aba ari mu bukerarugendo, abaza uyu musore w’Umunyarwanda, ati “Umeze ute?”, undi akamusubiza mu cyongereza cyumvikana ko atazi kinshi ariko icyo kuganira n’umushyitsi akizi, ati “ni meza.”

Uyu musore w’Umunyarwanda ahita abaza uyu Mufaransa, ati “Umunsi wawe wakugendeye ute?”, undi akamusubiza agira ati “Umunsi wanjye wagenze neza cyane.”

Uyu musore akomeza abwira uyu Munyaburayi, ati “wazanye inaha agashya rwose”, yashakaga kumubwira ko yatunguwe n’igare rye ry’amapine atatu, undi ati “yego rwose nazanye agashya”

Muri iki kiganiro cyari cyuzuye ibitwenge, Umunyarwanda yakomeje agira ati “Ariko se koko iri ni igare?”, undi amusubiza agira ati “Yego ni igare ryitwa Tricycle, rigira amapine atatu.”

Yakomeje amubaza ati “icyo ni igiki ufite se” amusubiza agira ati “iyi ni camera”, arongera ati “ubwo noneho uri kumfata amashusho.” Undi ati “yego.”

Uyu musore w’Umunyarwanda yakomeje amubaza ati “None se ukomoka he?”, amusubiza agira ati “Nkomoka mu Bufaransa.” Uyu musore ahita yumvikana nk’utangaye, ati “Mu Bufaransa!! Eh eh.” Arongera ati “rwose nagukunze” undi na we amusubiza agira ati “nanjye nagukunze.”

Ni amashusho akomeje gushimisha benshi, bashima uburyo uyu musore azi kwirwanaho akabasha kuvugana n’abanyamahanga basura u Rwanda, akanabagaragariza urugwiro nk’uko bisanzwe bizwi ku Banyarwanda.

RADIOTV10

Comments 1

  1. leodomir says:

    Uyu Mysore yagerageje kugaragaza ubumuntu bwagakwiye kugaragara kuri buri munyarwanda mukwakira abatugana nayombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist