Igikombe cy’Amahoro kigeze mu mahina: Avugwa mbere y’imikino isiga hamenyekanye amakipe azakina final

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, irakinwa isige hamenyekanye amakipe azahurira ku mukino wa nyuma, hagati y’amakipe ane arimo Rayon Sports iheruka iki Gikombe, ikaba igiye gukina yarabanje gutsindwa.

Ni imikino ibiri ikinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, irimo uhuza Rayon Sports na Bugesera FC yabonye intsinzi mu mukino wa mbere.

Izindi Nkuru

Umukino ubanza, Bugesera FC yari yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Ruhinda Farouk, aho wari wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Amakuru avugwa muri Rayon Sports, avuga ko abakinnyi nka Mitima Isaac na Bugingo Hakim bari baravunitse, ubu bameze ndetse umukino w’uyu munsi bashobora kuwukina.

Aya makipe kandi no muri Shampiyona yacakiranye ku Cyumweru, aho Rayon Sports yari yihimuye kuri Bugesera FC ikayitsinda ibitego 2-1.

Undi mukino wo kwishyura wa 1/2 mu Gikombe cy’Amahoro, urahuza Gasogi United na Police FC kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda.

Umukino ubanza, Gasogi yatsinze inarusha Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Muderi Akbar, ku buryo Police FC isabwa gutsinda Gasogi ibitego 2-0 cyangwa ibiri hejuru y’ibyo.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru