Mu Kigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba cya Polisi y’u Rwanda cya CTTC giherereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, hasojwe imyitozo n’amahugurwa y’abagera kuri 283 barimo Abapolisi b’u Rwanda ndetse n’abo mu nzego z’umutekano zo muri Centrafrique, izabafasha mu bikorwa birimo gutabara byihuse aho rukomeye, no kurinda abayobozi bakuru.
Ni amahugurwa y’icyiciro cya 12, yasojwe n’abapolisi b’u Rwanda 250 batorezwaga hamwe n’abapolisi ndetse n’abajandarume 33 boherejwe na Repubulika ya Centrafrique.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa, witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP, CG Felix Namuhoranye wari kumwe n’umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Centrafrique, Controller-General Bienvenu Zokoue.
Muri aya mahugurwa bamazemo amezi atandatu, bayigiyemo amasomo ajyanye no guhangana n’ibibazo by’umutekano arimo kurwanya iterabwoba, kurinda abayobozi bakuru, gutabara aho rukomeye kandi byihuse n’andi atandukanye.
Ubwo yayasozaga ku mugaragaro, IGP Namuhoranye yashimiye abayitabiriye disipuline n’umurava byabaranze byatumye babasha kuyasoza neza.
Yashimiye kandi abo mu nzego z’umutekano za Repubulika ya Centrafrique, ubutwari n’imyitwarire iboneye byabaranze ndetse n’imibanire myiza bagiranye na bagenzi babo bahuguranywe.
Yagize ati “Aya mahugurwa duhuriyeho ni ikimenyetso kigaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye no kubaka umubano wa kivandimwe hagati ya Repubulika ya Centrafrique n’u Rwanda. Ibi kugira ngo bigerweho tubikesha imbaraga zashyizwemo n’ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byacu byombi.”
IGP Namuhoranye yashimangiye ko hazakomeza kubakwa ubufatanye burambye kandi butanga umusaruro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique.
Mu ijambo rye, Gen Zokoue, yashimiye umubano mwiza igihugu cye gifitanye n’u Rwanda, by’umwihariko imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano z’ ibihugu byombi.
Yagize ati “Turashimira umubano mwiza dufitanye n’u Rwanda by’umwihariko ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byacu kuko ari bwo bwatumye habaho guhugura abapolisi n’abajandarume bacu 33, bagahabwa amasomo y’ingenzi azabafasha cyane cyane mu kurwanya iterabwoba no kurinda umutekano igihe cyose bitabajwe.”
Gen Zokoue yasabye by’umwihariko abasoje amahugurwa bo mu gihugu cya Centrafrique kuzasangiza bagenzi babo bakorana ubumenyi bayungukiyemo no kuzajya barushaho gukomeza kwihugura mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ibyahungabanya ituze n’umutekano by’abaturage.
Photos/RNP
RADIOTV10