Tanzania: Imibare y’abagizweho ingaruka n’umwuzure udasanzwe ikomeje gutumbagira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imibare y’abahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye muri Tanzania, yageze ku bantu 155, mu gihe abo yakuye mu byabo, babarirwa mu bihumbi 200.

Imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Tanzania nk’Igihugu cyibasiwe n’iyi mvura nyinshi, yateje ingaruka zitandukanye.

Izindi Nkuru

Amashusho agaragaza imihanda yuzuyemo amazi yatumye bimwe mu binyabiziga bitabasha gutambuka ahandi yakwiye mu ngo z’abaturage cyane i Dar es Salam.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ibi biza byagize ingaruka zikomeye, zirimo guhitana ubuzima bwa bamwe mu Banya-Tanzania, ndetse bikaba byarangije ibikorwa remezo nk’imihanda, ibiraro ndetse n’inzira za Gali ya moshi.

Kugeza ubu kandi hari amashuri yafunzwe kubera kugirwaho ingaruka n’iyi myuzure, yasenye bimwe mu byumba by’amashuri ndetse bimwe bikaba byaruzuriwe n’imyuzure.

Muri Kenya nk’Igihugu cy’igituranyi na Tanzania, na ho ibiza by’imyuzure, byagize ingaruka zikomeye, aho byo bahitanye ubuzima bw’abaturage 35.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru