Nigeria: Uko imfungwa zirenga 100 zatorotse Gereza n’amayeri zakoresheje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imfungwa 119 zatorotse Gereza zari zifungiyemo mu gace ka Suleja, hafi y’Umurwa Mukuru wa Nigeria, ubwo zahengeraga imvura iri kugwa, ariko bamwe muri bo bakaba bafashwe bagarurwa muri Gereza.

Muri izi mfungwa zatorotse Gereza ya Suleja, zigera kuri 13 zamaze gufatwa ndetse zigarurwa muri Gereza, ndetse zikanabazwa iki gikorwa zakoze.

Izindi Nkuru

Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa muri Nigeria kizwi nka Nigerian Prisons Service, NPS, Adamu Duza, yabwiye itangazamakuru ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ubwo imvura nyinshi yari irimo igwa, bigatuma abashinzwe umutekano wo kuri iyi Gereza bagorwa no kugenzura umutekano.

Avuga ko iyi mvura yasenye igice cy’inyuma cy’urukuta rwa Gereza, ari na ho imfungwa  zanyuze zitoroka iyi Gereza.

Muri Nigeria hasanzwe hari ikibazo cyo kuba imfungwa zitoroka Gereza, kuko mu myaka ibiri ishize nabwo imfungwa zibarirwa muri 400 zatorotse mu yindi Gereza iri i Abuja.

Icyo gihe imfungwa enye n’umucungagereza umwe bahasize ubuzima, abandi benshi mu bari bagabye igitero cyari kigamije guikisha izi mfungwa bahasiga ubuzima nkuko inzego z’umutekano zabitangaje icyo gihe.

Kugeza ubu harabarwa imfungwa 5000 zimaze gutoroka Gereza muri Nigeria, kuva mu mwaka wa 2020.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru