Irindi shuri mu Rwanda ryibasiwe n’inkongi nyuma y’iminsi itatu habaye indi yanahitanye umunyeshuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inyubako isanzwe iraramo abanyeshuri b’abahungu mu ishuri riherereye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, yibasiwe n’inkongi, nyuma y’iminsi itatu ishuri ryo mu Karere ka Gakenke na ryo ryibasiwe n’inkongi na yo yafashe icumbi ry’abahugu ikanahitana umwana umwe.

Inkongi y’umuriro yibasiye aya macumbi y’ishuri ryisumbiye rya Gahima AGAPE mu Karere ka Ngoma, yadutse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024.

Izindi Nkuru

Iyi nkongi yatangiye saa kumi n’ebyiri ubwo abanyeshuri bari mu gikorwa cyo gusubiramo amasomo mu mashuri yabo ku buryo nta munyeshuri wari muri iri cumbi ryibasiwe n’inkongi.

Amakuru y’iyi nkongi yibasiye amacumbi y’abanyeshuri, yemejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque.

Yavuze ko iyi nkongi yangije ibikoresho byose byari muri iyi nyubako, birimo ibiryamirwa nka matela n’amashuka, ndetse n’ibindi byose byari birimo.

Yagize ati “Ibikoresho byabo harimo ibiryamirwa n’ibitanda birashya, nubwo hari bicye byabashije kuvamo.”

Mapambano yavuze ko abanyeshuri bararaga muri iyi nyubako yahiye, bashakiwe aho baba bacumbitse, ndetse n’ibyo baba bifashisha mu kubona uko baryama kuko ibyabo byakongotse.

Yavuze ko imodoka izimya umuriro yahageze isanga iyi nyubako yahiye yakongotse, irawuzimya kugira ngo uyu muriro udafata izindi nyubako byegeranye.

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, hakekwa ibibazo by’amashanyarazi, ndetse ko Sosiyete y’Igihugu y’ingufu REG yaje kubigenzura.

Iyi nkongi ibaye nyuma y’iminsi itatu hari irindi shuri ryo mu Rwanda ryibasiwe n’inkongi y’umuriro, yo ikanahitana ubuzima bw’umunyeshuri umwe.

Iyi nkongi yabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, mu ishuri rya EAV Rushashi TSS ryo mu Karere ka Gakenke.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru