Ibishya bitegerejwe mu iserukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Iri serukiramuco ‘Iteka African Cultural Festival’ rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, rigarutse rifite insanganyamatsiko yo gukoresha inganzo mu kwimakaza ubumuntu (Art, a Tool for Humanity).

Intego nyamukuru y’iri serukiramuco ngarukamwaka ni ukugaragaza impano, kumenyekanisha umuco nyafurica, no kugaragaza uruhare rw’umuco mu kongera kubaka no gusigasira ubumwe.

Izindi Nkuru

Biteganijwe muri iri serukiramu hazabamo ibitaramo bizaherekezwa n’imbyino, ubugeni, Imideli, n’ikinamico.

Biteganyijwe kandi abahanzi batandukanye bakora injyana gakondo bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco.

Muri aba bahanzi hazaba harimo Himbaza Club, Intayoberana, Josh Ishimwe, Michael Makembe, Club Intwari, Chorale Regina Pacis, Abeza B’Akaranga, ndetse na Umut Arts.

Biteganijwe ko iri serukiramuco riratangira kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama kuri Institut Français Kimihurura, rikazasozwa n’igitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.

Iri serukiramuco riteganyijwemo udushya tunyuranye
Abateguye iri serukiramuco bararika abantu

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru