U Burundi bwavuze ku ijambo rya Perezida wabwo bunasubiza ku buryo ryakiriwe Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubunyamabanga Bukuru bwa Leta muri Perezidansi y’u Burundi, bwabaye nk’ubunyuranya n’ibiherutse gutangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye ko yifuza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda rugakuraho ubutegetsi, buvuga ko uko byakiriwe atari ko yashatse kubivuga.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Jerome Niyonzima.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ritangira risa nk’irivuga ko ijambo rya Perezida Evariste Ndayishimiye, ryasobanuwe ukutari ko ngo hagendewe ku itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 22 Mutarama 2024.

Guverinoma y’u Rwanda igendeye ku byatangajwe na Perezida Ndayishimiye ku Cyumweru tariki 21 Mutarama, yamaganye imvugo ye ‘rutwitsi’, aho yavugiye i Kinshasa ko yifuza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda rugakuraho ubutegetsi, ngo kuko bwarugize nk’imfungwa.

Mu itangazo ry’u Burundi, bwo bwavuze ko atari byo yashatse kuvuga, ahubwo ko ngo habayeho gukabiriza no kuyobya abantu ku byatangajwe na Ndayishimiye.

Umunyamabanga Mukuru wa Leta muri Perezidansi y’u Burundi, Jerome Niyonzima, muri iri tangazo akomeza avuga ko nka Perezida Ndayishimiye ushinzwe urubyiruko mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze biriya ubwo yasubizaga impamvu “urubyiruko rw’u Rwanda rutitabira inama zo mu karere, ziba zateguwe mu gusangizanya ibitekerezo, akavuga ko yiyemeje kuzatuma rubyitabira, kandi ni na yo nshingano yo guteza imbere Urubyiruko rwa Afurika.”

U Burundi bukomeza buvuga ko ibyo u Rwanda rwashinje Perezida wabwo Evariste Ndayishimoye ngo atari ukuri, ahubwo ko ngo bigamije guhisha ikibazo nyakuri kiri hagati y’Ibihugu byombi.

Guverinoma y’u Burundi ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Taraba, mu gihe iy’u Rwanda yo ibihakana, ikagaragaza ko n’abarwanyi b’uyu mutwe bigeze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda, rwabashyikirije iki Gihugu ku manywa y’ihangu.

Abasesengura ibijyanye na Politiki, bo bavuga ko u Burundi ahubwo ari bwo bushaka guhumya uburari kuko ari bwo bwigeze kujya bufasha imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda nka MRCD-FLN, aho bamwe mu barwanyi bagiye bafatwa cyangwa bicirwa ku butaka bw’u Rwanda bagabye ibitero, basanganwaga ibikoresho by’igisirikare cy’u Burundi.

Bamwe mu bafatiwe muri uyu mutwe bakanagezwa imbere y’ubutabera, bagiye banatanga amakuru y’uburyo u Burundi bwafawushaga by’umwihariko Perezida wabwo, yagiye abakira bakagirana ibiganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru