M23 yagaragaje gihamya ko yahanuye imwe mu ndege za FARDC zari ziyirembeje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 watangaje ko imwe mu ndege zitagira abapilote z’igisirikare cya Congo, zimaze iminsi ziyirasaho, wayihanuye, unagaragaza bimwe mu bice byayo.

Byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu itangazo yasohoye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.

Izindi Nkuru

Kanyuka yatangiye avuga ko aho bigeze bigaragara ko “ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze gutsiratsiza ko butifuza kugirana ibiganiro na M23 nyamara bitarahwemye gusabwa n’abayobozi n’abafatanyabikorwa yaba abo mu karere na mpuzamahanga, ariko yahisemo inzira y’intambara.”

Yakomeje avuga ko Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, mu gushyira mu bikorwa umugambi we, yatumije indege z’intambara eshatu zitagira abapilote yizeye ko agiye gutsinsura umutwe wa M23, “ariko ikibabaje ni uko izo ndege zikomeje kwica inzirakarengane z’abasivile.”

Uyu mutwe wa M23 wakomeje uvuga ko wahanuye imwe muri drones eshatu za FARDC zari zimaze iminsi ziri kurasa ku barwanyi b’uyu mutwe no ku baturage, unagaragaza bimwe mu bice byayo.

M23 ikomeza ivuga ko FARDC n’abo bafatanyije muri uru rugamba, barimo FDLR, abacancuro, Igisirikare cy’u Burundi ndetse n’ingabo za SADC, “bakomeje gutsindwa ku rugamba.”

M23 kandi yaboneyeho kuvuga ko indege z’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ari zo zijya gufata amakuru y’ahari ibirindiro bya M23, zikajya kuyaha FARDC.

Kanyuka ati “Iyi myitwarire ntikwiye kandi yangiza isura y’ingabo za LONI kuko izishyira mu bicanyi bivugana abaturage b’abasivile.”

Umutwe wa M23 uherutse gutakaza abakomando bawo babiri barimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi, wari uherutse kuvuga ko uzihorera mu buryo bukwiye.

M23 yagaragaje bimwe mu bice by’iyo ndege yahanuwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru