Isango ni saa munani: Iby’ingenzi bishobora kutabura mu kiganiro Perezida Kagame agirana na Radio10

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyarwanda barongera kuganira n’Umukuru w’Igihugu cyabo, Perezida Paul Kagame mu kiganiro agirana na Radio 10, kigaruka ku rugendo rwo kubaka Igihugu mu myaka 30. Ni ikiganiro gishobora kurangwa no gushima ibyagezweho ndetse no kubaza ibibazo by’ibikenewe ngo Abanyarwanda bakomeze kwihuta mu iterambere.

Ni ikiganiro gitambuka saa munani z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mata 2024, aho Perezida Kagame aganira na Radio 10, kikanatambuka ku bindi bitangazamakuru birimo Royal FM.

Izindi Nkuru

Ni umwanya mwiza ku Banyarwanda bagiye kongera kuganiro n’Umukuru w’Igihugu cyabo, bakamugaragariza akabari ku mutima, nk’uko badahwema kubigaragaza iyo bagize amahirwe yo kugirana ikiganiro yaba ibitambuka ku bitangazamakuru ndetse n’ibyo bagirana imbonankubone iyo yabasuye mu bice binyuranye by’Igihugu.

Iki kiganiro kibaye mu gihe u Rwanda rumaze imyaka 30 rwiyubaka nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hamze kugerwa kuri byinshi bishimwa n’Abanyarwanda ubwabo babigizemo uruhare ndetse n’amahanga yose.

 

Ibishobora kutabura mu kiganiro

Amatora: Iki kiganiro kibaye habura amezi atatu n’igice (iminsi 105) ngo Abanyarwanda binjire mu gikorwa cy’Amatora y’Umukuru w’Igihugu, azaba ku nshuro ya mbere yarahujwe n’ay’Abadepite.

Mu bihe byatambutse ndetse na vuba aha, Abanyarwanda ntibahwemye kugaragaza ko ‘akuzuye umutima gasesekara ku munwa’, kuko aho bagiriye amahirwe yo kubona Umukuru w’Igihugu, batabura kumwibutsa ko Itariki ya 15 Nyakana 2024 itinze kugera ngo bongere kumugaragariza ko icyizere bamugiriye kigisendereye ku mitima yabo kubera ibyo yabagejejeho.

Iki kiganiro kandi kigiye kuba nyuma y’ibyumweri bitatu, Umuryango RPF-Inkotanyi utoye Perezida Kagame Paul kuzawuhagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

 

Kwibuka30: Iki kiganiro kibaye kandi habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda n’abatuye Isi binjire mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iki cyumweru cyo kwibuka kigiye kuba nyuma y’imyaka 30, Abanyarwanda biyemeje kongera kuba umwe, bakiyubakira Igihugu kizira amacakubiri, kigendera kure irondabwoko, irondakarere, ndetse kugeza ubu ubumwe bw’Abanyarwanda bukaba bugeze kuri 94%, ndetse abiyumvamo Ubunyarwanda bakaba ari 99%.

 

Kwibohora 30: Nanone kandi Abanyarwanda baritegura kwizihiza isabukuru w’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, aho bazaba bishimira intambwe bamaze kugeraho mu iterambere ry’u Rwanda, aho ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku rwego rushimishije.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare giherutse gutangaza ko muri 2023 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 16 355 Frw uvuye kuri miliyari 13 720 Frw mu 2022 (wiyongereyeho 8,2%).

 

Gushima: Muri iyi myaka 30 u Rwanda rumaze rwiyubaka, hagezwe kuri byinshi yaba mu mibereho myiza y’Abaturage, kugeza ubu imyaka yo kuramba ku Banyarwanda yabaye 69,6 kubera gahunda zitandukanye zashyizwe mu kuzamura imibereho yabo.

Hari ubwisungane mu kwivuza, butuma nta Munyarwanda ukirembera mu rugo, hakaba gahunda zo kunganira ibikorwa bibumbatiye imibereho y’Abanyarwanda, nko mu buhinzi butangwamo nkunganire y’inyongeramusaruro, imbuto, ndeste n’izindi nzego zashyizwemo imbaraga nk’ubuzima, uburezi, n’ikoranabuhanga.

Hari ibikorwa remezo byivugira byagezweho, birimo amashanyararazi amaze kugera kuri 74%, amazi meza akaba amaze kugera ku Banyarwanda ku gipimo cya 83%.

Hakaba imihanda yaba ihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, ibitaro, amashuri, ibyanjya bifasha Abanyarwanda kwiteza imbere nk’udukiriro, ndetse n’ibikorwa remezo bihanitse byinjiriza u Rwanda amafaranga atubutse, nk’inyubako zakira inama mpuzamahanga, izakira imikino n’ibikorwa by’imyidagaduro.

 

Iterambere ry’Itangazamakuru: Mu myaka 30 u Rwanda rwibohoye, Itangazamakuru nk’ikiraro gihuza abaturage n’ubuyobozi bitoreye, ryagiye ritera imbere mu buryo bugaragarira buri wese, kuko muri iyi myaka havutse ibitangazamakuru byinshi byigenga, bikanoroherezwa kubasha gukora mu bwisanzure.

By’umwihariko kandi muri iyi myaka, itangazamakuru ryigenga ryagize uruhare runini mu kubaka Igihugu, rigaragaza ibikenewe gushyirwamo imbaraga, ndetse no kugeza amakuru ku Banyarwamda.

Kuba Umukuru w’u Rwanda agiye kuganira n’Itangazamakuru ryigenga muri iki kiganiro kigaruka ku rugendo rw’imyaka 30 yo kubaka Igihugu, ni ikimenyetso gikomeye ko imiyoborere y’u Rwanda, ikomeje guha agaciro gakomeye iri tangazamakuru.

 

Umutekano: Umutekano w’u Rwanda uhagaze neza mu buryo butajegajega, ndetse Abanyarwanda ubwabo bakaba badahwema kugaragaza ko bizeye inzego z’umutekano ku gipimo cyo hejuru. Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB yagiye hanze mu ntangiro z’uyu mwaka, yerekanye ko bizeye izi nzego ku kigera cya 93.63%.

Umutekano w’u Rwanda waragutse ugera no ku mahanga, dore ko iki Gihugu gifite ingabo n’Abapolisi bari mu butumwa bw’Amahoro mu Bihugu nka Repubulika ya Centrafrique, muri Sudani y’Epfo no muri Mozambique.

 

Ububanyi n’amahanga: U Rwanda rubanye neza n’Ibihugu byakunze kuba hafi iki Gihugu yaba ibyo ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku yindi Migabane. Imibanire yabyo ikaba igaragazwa n’imikoranire mu nzego zinyuranye nk’ubu bufatanye mu by’umutekano, ndetse n’Ibihugu byateye imbere bikomeje guherecyeza u Rwanda mu rugendo rwo gukomeza kwiyubaka.

U Rwanda kandi rubanye neza n’Ibihugu byo mu karere ruherereyemo, uretse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, bifitanye ibibazo byaturutse kuri ibi Bihugu by’ibituranyi, byijunditse u Rwanda, birushinja ibinyoma.

Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo n’abayobozi bayo guhera kuri Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi, bakunze kuvuga ko bifuza gushoza intambara ku Rwanda ndetse bakaba barateye intambwe zibibaganishaho, biyegereza umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano warwo, ndetse ubu inzego za DRC zikaba zikorana n’uyu mutwe mu buryo bweruye.

U Burundi na bwo bwinjiye muri iyi nzira iyobye, buherutse gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara uhungabanya umutekano w’iki Gihugu giherereye mu majyepfo y’u Rwanda, ndetse bukaba bwarafunze imipaka ibuhuza na rwo.

 

Perezida Paul Kagame ugiye kuganira n’Abanyarwanda, yakunze kubizeza ko umutekano wabo urinzwe, abasaba kujya baryama bagasinzira bakizigura ntacyo bikanga, akaba yaranagarutse kuri ibi bibazo u Rwanda rufitanye n’abaturanyi, avuga ko igihe cyose ubuyobozi bw’u Rwanda buhora bwifuza kubana neza n’umuturanyi.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kunyomoza ibi birego bishinjwa iki Gihugu, yanakunze kuvuga ko yifuza ko ibi bibazo byarangira binyuze mu nzira z’amahoro.

 

Ivuka rya Radio 10 

Umukuru w’u Rwanda agiye kuganira n’Abanyarwanda mu kiganiro gitambuka kuri Radio 10 nyuma y’amezi abiri iki gitangazamakuru kizihije isabukuru y’imyaka 20 kimaze gishinzwe, kuva tariki 28 Gashyantare 2004 kugeza ku ya 24 Gashyantare 2024.

Eugene Nyagahene washinze Sosiyete ya Tele 10 Group inabarizwamo Radio 10, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iyi radio cyashibutse mu nama Perezida Kagame yamubwiriyemo ko hakenewe igitangazamakuru kigenga, kuko icyo gihe hari igitangazamakuru kimwe cya Leta.

Agaruka ku ishingwa rya Radio 10, Nyagahene yagize ati “Burya ubwenge burarahurwa. Nagize amahirwe yo kuba ‘in the right place in the right time’ [kuba ahantu ha nyaho kandi mu gihe cya nyacyo].

Twari mu nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, ni we watanze icyo gitekerezo, abisaba abantu bari bicaye aho, ati ‘ariko nta kuntu twashaka Radio zigenga zigatangira?’ ni bwo arebye aho nari nicaye ati ‘wowe uri mu itangazamakuru’ [icyo gihe Tele 10 yabagaho] ati ‘wadukoreye radio yigenga’, ndamubwira nti ‘nyakubahwa niba mubinyemereye, icyo ni ikintu gito cyane, mu mezi abiri iyo radio izaba ikora.”

Iyo nama yabaye tariki 05 Mutarama 2004, ku buryo nyuma y’ukwezi n’igice, iki gitekerezo cyari cyamaze gushyirwa mu bikorwa. Ubwo yagarukaga ku ivuka rya Radio 10, Eugene Nyagahene yakomeje agira ati “Nyuma y’iminsi 56, Radio 10 yari yatangiye kuri 28 z’ukwa kabiri.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru